Bakurikiranyweho kwigana inzoga zo mu bwoko bwa Likeri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu icumi barimo batatu bakurikiranyweho kwigana inzoga zo mu bwoko bwa likeri (Liquor), naho abandi barindwi bakaba ibyitso kuko bababikiraga ibikoresho bifashishaga. Ibyafatiriwe byose bifite agaciro kangana na Miliyoni zisaga 31 z’Amafaranga y’u Rwanda (31,435,750frw).

RIB yatangaje ko muri aba harimo abakurikiranyweho n’ibindi byaha birimo: kunyereza imisoro no kugerageza guha umugenzacyaha indonke (ruswa) ingana na 4,800,000frw kugira ngo atabakurikirana.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko n’iya Rusororo mu mujyi wa Kigali, dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha.

Zimwe mu nzoga n'ibikoresho bifashishaga mu kuzikora
Zimwe mu nzoga n’ibikoresho bifashishaga mu kuzikora

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, asobanura iby’aba batawe muri yombi ndetse n’ibyo bafatanywe, yagize ati “ Ibyafashwe byarapimwe ku bufatanye bwa RIB n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA, basanga izi nzoga zidafite ubuziranenge bwujuje ibisabwa kandi zikoze mu bintu byangiza ubuzima bw’abantu.

RIB iributsa abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu no ku bukungu bw’Igihugu.

Dr Eric Nyirimigabo, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibiribwa muri Rwanda FDA yasobanuye ububi bw’izi nzoga z’inyiganano n’ingaruka zigira ku mubiri w’umuntu.

Yavuze ko izi nzoga z’inyiganano nyuma yo kuzipima, bazisanzemo aside ndetse basanga zirimo n’ibindi binyabutabire byangiza ubuzima bw’abantu. Izi nzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge ngo zangiza ibice by’imyanya yo mu nda kuko ziba zirimo aside.

Ati “ Mu bubi bwa aside, musanzwe muzi ko iyo uyishyize ku myenda ihita icika. Ni kimwe n’iyo uyinyoye usanga yangiza ibice bimwe byo mu nda, mu gifu, mu myanya y’ubuhumekero, mu muhogo, ndetse n’inzira byanyuzemo bikagenda biyitwika ikangirika.

Ati “Aside ni ikinyabutabire kitari cyiza kitagomba gushyirwa mu biribwa cyangwa mu binyobwa bifatwa n’abantu”.

Yavuze ko izindi ngaruka ziterwa no gufata ibi binyobwa ari uko bituma amenyo agenda agabanuka kugeza ashize mu kanwa kuko iryinyo rigenda rivunguka gake gake kugeza rishize.

Dr Nyirimigabo avuga ko kubera ko ziriya nzoga zikoze mu binyabutabire bivanzemo n’isukari, byongera ibyago byo kuzamura ibipimo by’isukari mu mubiri w’umuntu akaba yakurizamo kurwara indwara y’igisukari (diabète).

Ati “Indwara y’igisukari buriya kuko ari indwara idakira iri mu zongera ibyago byo kurwara n’umutima bitewe n’igihe umuntu amara afata imiti yivuza izo ndwara, bishobora kumutera ibyago byo kurwara ‘cancer’.

Dr Nyirimigabo asobanura ko inzoga zafashwe basanze zifite ingaruka no ku magufa ku muntu wazinyoye kuko bituma yoroha akaba yavunika mu gihe umuntu utanyoye ibi binyobwa usanga amagufa ye akomeye.

Dr Nyirimigabo avuga ko Alukoro zabonetse muri izi nzoga zigira ingaruka ebyiri harimo iziza ako kanya n’iziza nyuma y’amezi atandatu.

Ati “Alukoro twasanzemo irenze iyagenwe kujya mu nzoga. Ingaruka rero kuri izi nzoga z’inyiganano ni uko bituma uwayinyoye atakaza ubushobozi bwo gutekereza no gufata ibyemezo kuko iba yaramubayemo nyinshi mu mubiri ikanangiza imitekerereze ye”.

Dr Nyirimigabo avuga ko Alukoro iyo ibaye nyinshi mu mubiri ihinduka nk’uburozi ikaba ari yo mpamvu mu Rwanda batarenza igipimo cyayo mu nzoga cya 45%.

Dr Nyirimigabo avuga ko inzoga nyinshi zangiza umwijima bikaba ari yo mpamvu umuntu agomba kuwurinda ndetse bikaba byanatera umutima.

Ati “ Uko indwara zibasira imyanya y’imbere mu mubiri usanga zigenda zihana amakuru umuntu agasanga haziyeho n’ibindi bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe aho ashobora kugira indwara y’agahinda gakabije”.

Dr Nyirimigabo avuga ko muri izi nzoga basanzemo ikinyabutabire cyitwa ‘Methanol’ kikaba kitemewe gukoreshwa mu nzoga.

Ati “Methanol ni uburozi yaba mu nzira y’ubuhumekero, yaba imikaya ndetse itera ubuhumyi, keretse iyo uwayinyoye agize amahirwe bakayimukuramo itaraba nyinshi, kuko iyo ayigumanye mu mubiri kandi agakomeza gufata ibinyobwa irimo akurizamo urupfu”.

Umuvugizi wa RIB avuga ko ibyaha byakozwe n’aba bantu bihanwa n’ingingo zitandukanye z’amategeko harimo kwakira indonke kikaba gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa aho igihano cyacyo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka 7 hakiyongeraho n’ihazabu yikubye kuva kuri gatatu kugera kuri gatanu by’agaciro k’indonke yatanze.

Icyaha cya kabiri ni icyo kunyereza umusoro giteganywa n’ingingo ya 87 y’itegeko rigena uburyo bw’isoreshwa, igihano kikaba kiri hagati y’imyaka 2 n’imyaka 5 y’igifungo.

Icyaha cy’iyigana giteganywa n’ingingo ya 261 y’itegeko rigamije kurengera iby’umutungo bwite mu by’ubwenge. Igihano kiri hagati y’imyaka 3 n’imyaka ibiri y’igifungo hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya Miliyoni eshatu na Miliyoni eshanu.

Guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha umubiri ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 115 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igihano cyabyo ni igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 300 ariko itarenze ibihumbi 500.

Umuvugizi wa RIB yasabye inzego z’ibanze gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi bibangamira ubuzima bw’abantu.

Ati “ Muyobozi w’inzego z’ibanze turagusaba kutijandika mu bikorwa bibi, ikindi turasaba abaturage gutanga amakuru, tureke guhishira abanyabyaha kuko iyo afashwe kandi uzi amakuru utarayatanze nawe urabihanirwa.

Dr Murangira avuga ko hagikorwa iperereza ku banyoye kuri izi nzoga ariko ko ntawe uragaragara zagizeho ingaruka.

Umuvugizi wa RIB avuga ko basaba abantu kuba batanga amakuru ahagaragara ibi binyobwa kuko abarimo gukurikiranwa bafashwe baramaze kubigeza ku isoko, ikindi yibutsa abaturage kujya bashishoza mbere yo kugura inzoga bakagira amakenga aho basanze inzoga zigura make kuko akenshi ziba zitujuje ubuziranenge.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka