USA: Trump arashinja ishyaka Labour Party ryo mu Bwongereza kwivanga mu matora
Abashinzwe kwamamaza Donald Trump wiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) ku ruhande rw’aba Repubulikani, bikomye ishyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza (Labour Party) barishinja ko ririmo kwivanga mu matora binyuze mu gushyigikira ibikorwa byo kwamamaza mukeba we Kamala Harris w’umu Demukarate.

Mu byo ikirego cyabo gishingiraho harimo n’inkuru zanditswe mu bitangazamakuru bitandukanye, zivuga ku mubonano wa Labour Party n’abashinzwe kwamamaza Harris, n’ibikorwa by’ubukorerabushake barimo gukora mu kumwamamaza.
Abashinzwe kwamamaza Trump, baravuga ko ibyo ari ugutanga ubufasha mu buryo butemewe n’amategeko.
BBC yatangaje iyi nkuru iravuga ko abarwanashyaka ba Labour Party riri ku butegetsi mu Bwongereza, bari mu bikorwa byo kwamamaza muri US, barimo ku bikora mu izina ryabo ntaho bihuriye n’ishyaka.
Ishyaka Labour Party kugeza ubu ntiragira icyo ribivugaho.
Ohereza igitekerezo
|