U Budage: Polisi yatahuye resitora icuruza Pizza ikagerekaho n’ikiyobyabwenge cya ‘Cocaïne’
Polisi yo mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Düsseldorf mu Budage, yatangaje ko yatahuye resitora yacuruzaga Pizza ariko ikongeraho n’ikiyobyabwenge cya ‘Cocaïne’ ku bakiliya basabye Pizza ifite nomero ya 40 ku rutonde rwa Pizza zigurishwa muri iyo Resitora.
Michael Graf von Moltke, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha, aganira n’itangazamakuru muri uwo Mujyi wa Düsseldorf yagize ati, “Izo Pizza nizo zagurishwaga cyane kurusha izindi zose”.
Ikinyamakuru The Independent, cyatangaje ko ku nshuro ya mbere iyo resitora yabanje gukekwaho kuba ikoresha ibiyobyabwenge muri Werurwe 2024, ubwo abakora ubugenzuzi buhoraho muri za Resitora babonaga icyo kiyobyabwenge mu gikoni cyayo, ariko ntibyamenyekana niba ikoreshwa mu birungo batekesha Pizza.
Ibyo byatumye inzego zibishinzwe zishyira ubugenzuzi bwisumbuye kuri iyo resitora, nyuma ngo biza kugaragara ko Pizza nomero 40 ari yo ikundwa n’abakiriya cyane cyane abatumiza Pizza bari mu ngo zabo (livraison à domicile).
Michael Graf von Moltke, yagize ati, “Bashyiraga agasashi karimo Cocaïne munsi ya Pizza. Byari ibintu bishya kuri twe, kuko nyir’iyo resitora nta na rimwe yari yarigeze afatirwa mu cyaha gifite aho gihugirira n’ibiyobyabwenge. Mu itangazo ryamamaza ry’iyo resitora ya Pizza ryari, ‘Byose tubibazanira mu rugo’”.
Umuvugizi wa Polisi yatangaje ko bataramenya niba hari izindi sosiyete zikora izo Pizza zimeze zityo za (n°40), kandi ntiranamenya niba hari ibindi biribwa bijyanishwa n’icyo kiyobyabwenge muri za Resitora, gusa ngo ibaye inabizi ntiyahita ibitangaza.
Mu gihe Polisi yari igiye mu rugo rw’uwo mucuruzi w’imyaka 36 y’amavuko, ari we nyir’iyo resitora icuruza Pizza iri kumwe na cocaine, akaba akomoka muri Gihugu cya Croatia, yahise ajugunya hasi umufuka wuzuye ibiyobyabwenge awunyujije mu idirishya, ku bw’amahirwe ye makeya ugwa mu maboko y’abapolisi bari aho mu rugo rwe nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Muri rusange muri uwo mufuka ngo Polisi yasanzemo ikilo 1.6 bya Cocaïne, amagarama 400 y’urumogi ndetse n’Amayero 268.000 byose yari abitse mu nzu ye.
Ku nshuro ya mbere, nyuma y’iminsi ibiri ngo yahise afungurwa kuko bwari ubwa mbere afatiwe mu byaha nk’ibyo, ahita atangira kongera gucuruza izo Pizza zirimo ikiyobyabwenge cya Cocaine, ku nshuro ya kabiri bimaze kugaragara ko acuruza pizza zirimo ibiyobyabwenge, ndetse bakabisanga n’iwe mu rugo, yahise atabwa muri yombi hamwe n’abandi bantu batatu bikekwa ko bakoranaga mu bijyanye no kwinjiza ibiyobyabwenge mu Burengerazuba bw’u Budage, ibyo byatumye ahita afatwa arafungwa kuko byakekwaga ko yahita asohoka muri icyo gihugu ndetse n’iyo resitora irafungwa.
Ohereza igitekerezo
|