Kenya: Rigathi Gachagua yasabwe kwitaba ubugenzacyaha agasobanura ibyo kugerageza kumwica

Rigathi Gachagua wahoze ari Visi Perezida wa Kenya, yasabwe kwitaba Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Kenya (DCI), kugira ngo asobanure ibyo yatangaje ko bagerageje kumwica kabiri kose bakoresheje uburozi.

Rigathi yasabwe kwitaba ubugenzacyaha ngo ansobanure ibyo aherutse gutangaza ku gushaka kumwica
Rigathi yasabwe kwitaba ubugenzacyaha ngo ansobanure ibyo aherutse gutangaza ku gushaka kumwica

Icyatumye Rigathi Gachagua ahamagazwa n’urwo rwego rwa DCI, ngo ni uko yarwandikiye ibaruwa ku itariki 21 Ukwakira 2024, avuga ko ubuzima buri mu kaga kuko bagerageje kumwica, kandi ibyo yavuze ngo bikaba ari ibintu bifite uburemere nk’uko byatangajwe n’urwo rwego, bityo abayobozi ba DCI bakaba bashatse ko Gachagua aza ku biro byayo mu Mujyi wa Nairobi, kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira, kugira ngo atange amakuru yerekeye ibyo avuga byo kugerageza kumwica, hanyuma hakorwe iperereza ryihuse kuri buri gikorwa cyaba cyarabaye.

Mu itangazo ryasohowe na DCI ryasinywe n’uwitwa J.K Marete rigira riti, ”Ibi ni ibirego biremereye, kandi biturute ku muntu ufite urwego nk’urwawe, ntibishobora gufatwa ku buryo bworoheje. Tuzirikanye uburemere bw’iki kibazo, turasaba ko ku itariki 22 Ukwakira 2024, waza ku biro bikuru by’urwego rw’ubugenzacyaha, biherereye ku muhanda wa Mazingira Complex-Kiambu. Kugira ngo twandike amakuru yawe afashe mu iperereza ryihuse kuri icyo kibazo”.

Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya cyatangaje ko, DCI yemeza ko ibirego nk’ibyo bitanzwe n’umuntu uri ku rwego rwa Visi Perezida w’Igihugu, biba bikomeye kandi bigomba gukorwaho iperereza ryimbitse kandi ryihuta.

Itangazo rya DCI rikomeza rigira riti, “Turumva neza uburemere bw’ibyo birego kandi tugomba gukora ibishoboka byose tukamenya ko bikurikiranywe ku rwego rukwiye. Inyandikomvugo yawe ni ingenzi mu iperereza”.

Rigathi Gachagua yavuze ko Leta ya William Ruto yagerageje kumwica. Ubwo yasohokaga mu bitaro bya The Karen ku Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, yari amaze iminsi arwariyemo, Gachagua yatangaje ko yarokotse kwicwa inshuro ebyiri mbere yo kweguzwa.

Igerageza rya mbere ryo kumwica ngo ryabereye ahitwa Kisumu, aho abantu atatangaje amazina bashinzwe kurinda umutekano we, bavuzweho kuba barashyize uburozi mu byo kurya bye.

Igerageza rya kabiri ryo kumwica yavuze ko ryabereye ahitwa Nyeri, nabwo abakora mu nzego z’umutekano ba Leta ngo bagerageza kumushyirira uburozi mu byo kurya. Gachagua yatangaje ko kumweguza ku butegetsi byabaye icya nyuma Perezida Ruto yakoze, kuko kugerageza kumwica byari byanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka