Israel yemeje ko yishe Hachem Safieddine washoboraga kuzasimbura Nasrallah

Israel yemeje ko igisirikare cyayo cyishe Hachem Safieddine, wari mubyara wa nyakwigendera Hassan Nasrallah ndetse akaba ari we wahabwaga amahirwe yo kuzamusimbura ku buyobozi bw’umutwe wa Hezbollah.

Israel yemeje ko yishe Hachem Safieddine
Israel yemeje ko yishe Hachem Safieddine

Ku wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, mu masaha y’umugoroba, ni bwo igisirikare cya Israel cyemeje ko cyamwiciye mu gitero cyagabwe i Beirut mu byumweru hafi bitatu bishize.

Itangazo ryasohowe na Tsahal rigira riti “Ubu noneho twakwemeza ko mu gitero cyabaye mu byumweru hafi bitatu bishize, Hachem Safieddine Umuyobozi w’inama njyanama ishinzwe gutegura ibikorwa by’iterabwoba muri Hezbollah, yiciwe mu gace k’icyaro ko mu Majyepfo ya Beirut”.

Muri icyo gitero kandi Israel yatangaje ko yiciyemo uwitwa Ali Hussein Hazima, na we wari mu bayobozi bakuru ba Hezbollah. Gusa, Hezbollah ntacyo yigeze ivuga kuri iryo tangazo ry’ingabo za Israel.

Gen Herzi Halevi, Umuyobozi w’igisirikare cya Israel mu itangazo yasohoye, yagize ati “Twabonye uwasimbuye Nasrallah ku butegetsi n’umubare munini w’abayobozi bakuru ba Hezbollah. Tuzagera no ku wundi uwo ari we wese uzahungabanya umutekano w’abaturage ba Leta ya Israel”.

Ikinyamakuru ‘Liberation’ cyatangaje ko umwe mu bayobozi ba Hezbollah yatangaje ko guhera ku itariki 5 Ukwakira 2024, itumanaho na Hachem Safieddine, ryatakaye nyuma y’ibitero by’Ingabo za Israel i Beirut.

Tariki 8 Ukwakira 2024, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, muri videwo yageneye Abanya-Liban yavuze ko “Israel yishe abantu bakora iterabwoba harimo na Nasrallah, uwamusimbuye ndetse n’uwasimbuye uyu mushya”.

Umuvugizi w’igisirikare cya Israel Daniel Hagari, na we ku wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, yemeje ko ingabo za Israel zarashe ku birindiro bikuru bya Hezbollah mu cyaro cya Beirut, kandi ko Israel izi neza ko na Safieddine ari ho yari ari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka