OMS yatangaje ko Misiri yaranduye Malariya burundu
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryatangaje ko Igihugu cya Misiri cyahanganye n’indwara ya malariya aho nta muturage w’iki gihugu ukiyirwara.

Tedros Adhanom Ghebreyesus umuyobozi wa OMS, yavuze ko iyi ndwara yibasiraga abatuye iki gihugu yahindutse amateka kubera imbaraga abayobozi bashyizemo mu kuyirwanya kugeza bayiranduye burundu.
Ati: "Malaria ni iya kera cyane muri Misiri n’indwara yibasiye ba Farawo n’abandi bami bo muri iki gihugu ubu ibaye amateka."
Mu itangazo yasohoye tariki 20 Ukwakira 2024, OMS yashimye Leta ya Misiri n’abaturage ku mbaraga bashyize mu kurwanya iyi ndwara kuva mu bihe byo hambere.
OMS yavuze ko Misiri ibaye Igihugu cya gatatu gihawe icyo cyemezo nyuma Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Maroc.
Urugendo rwo kurandura malariya muri Misiri, rwakozwe mu gihe cy’imyaka 100 aho yagiye igabanya guhinga ibihingwa bishobora kuba indiri y’imibu.
OMS ishishikariza Misiri guhora iri maso mu rwego rwo kubungabunga uku kutarangwamo malaria kwayo, kugira ngo itazongera kurwaza iyi ndwara.
Misiri yahawe icyemezo cyo kurandura malariya, nyuma yo kugaragaza urugendo n’ubushobozi bwo gukumira kongera kubaho kw’ubwandu mu gihe cy’imyaka 100.
Kugira ngo Igihugu gihabwe icyangombwa cy’uko malariya yarandutse, bisaba ko hashira nibura imyaka itatu yikurikiranya nta murwayi wayo ugaragara ndetse kikerekana ko hari uburyo bwo kuyikumira no guhangana na yo mu gihe yaba ishatse kugaruka.
U Rwanda ruhagaze gute mu gukumira Malariya?
Ibihugu bitandukanye byitabiriye guhashya malariya ndetse n’u Rwanda ntirwasigaye inyuma aho usanga imibare y’abarwara iyi ndwara igenda igabanuka.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda, haboneka abarwayi ba malariya basaga ibihumbi 600 mu gihe mu myaka itanu ishize habonekaga abari hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni esheshatu.
Raporo y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, kuri malariya yo mu 2023 ishyira u Rwanda mu bihugu bihagaze neza mu kurwanya malaria ndetse rwiteguye kuyigabanya ku kigero cya 55% mu 2025.
U Rwanda ruvuga ko rwiteguye guha abaturage bafite ibyago byo kurwara malariya kurusha abandi bagera kuri 85% ibyagombwa byabafasha guhangana na yo birimo inzitiramubu iteye umuti ndetse no gutera imiti mu mazu.
Ohereza igitekerezo
|