Umupadiri yakoze impanuka ikomeye ahasiga ubuzima
Umupadiri witwa Wycliffe Byamugisha wo muri Arkidiyosezi Gatolika ya Mbarara, yitabye Imana azize impanuka ikomeye y’imodoka ku cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024.

Nk’uko amafoto agaragara mu binyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Uganda birimo icyitwa Informer, biragaragara ko iyo mpanuka yabereye ahitwa Ibanda yari ikomeye, aho imodoka ya Padiri yacikaguritsemo ibice ibyuma bimwe bikajya ukwabyo.
Icyo kinyamakuru kiragira kiti “Ni icyumweru cy’agahinda, aho mu masaha ya nyuma ya saa sita yo ku itariki ya 20 Ukwakira 2024, muri Arkidiyosezi ya Mbarara habaye impanuka yatwaye ubuzima bwa Wycliffe Byamugisha, wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyabuhikye yo mu Karere ka Ibanda”.

Uwo mupadiri ngo yakoze impanuka ubwo yari mu muhanda ava gusoma Misa, imodoka yari arimo igongana n’ikamyo mu muhanda uva Kabagoma mu Karere ka Ibanda mu gace ka Mbarara.
Padiri Wycliffe Byamugisha, yari amaze imyaka itandatu muri ubwo butumwa, aho yahawe Isakaramentu ry’ubusaseridoti muri Nyakanga 2018.
Ohereza igitekerezo
|
Imana imwakire mu mahoro