Kenya: LONI ihangayikishijwe n’iyirukanwa ry’impunzi z’Abanyaturukiya

Ishami rya UN ryita ku mpunzi (UNHCR), ryavuze ko ribabajwe cyane n’inkuru y’impunzi enye Leta ya Kenya yasubije muri Turukiya (Turkey).

Abanyaturukiya Kenya yasubije iwabo ku gahato ni abagabo bane
Abanyaturukiya Kenya yasubije iwabo ku gahato ni abagabo bane

Izo mpunzi ni abagabo bane, basubijwe muri Turukiya bisabwe na guverinoma y’icyo gihugu nk’uko byemejwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya.

Itangazo rya UNHCR rije nyuma y’amakuru avuga ko hari abantu benshi bashimuswe kuwa Gatanu mu Murwa Mukuru Nairobi. Umuturage ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza nawe uri mu bari bashimuswe, yabwiye BBC ko hari Abanyaturikiya benshi bashimuswe n’abantu bari bahishe amasura.

Uwo Mwongereza yavuze ko yarekuwe nyuma y’amasaha menshi ari uko amaze kwerekana icyangombwa gisimbura uruhushya rw’inzira.

UNHCR mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri, irasaba guverinoma ya Kenya kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga impunzi, kandi by’umwihariko, ikubahiriza amabwiriza yo kudasubizayo impunzi ku gahato arinda abimukira n’impunzi koherezwa ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya, yavuze ko icyo yakoze ari ukubahiriza icyifuzo cya Turukiya, kubera umubano ukomeye ushingiye ku mateka Kenya isanzwe ifitanye na Turukiya, kandi ngo bijejwe ko izo mpunzi zizafatwa neza.

Abo bagabo bane basubijwe muri Turukiya ku gahato, biravugwa ko ari abayoboke b’umuryango Gulen, wa Kiyisilamu ufite ingufu n’abanyamuryango benshi muri Turukiya no ku Isi hose, umuyobozi wawo akaba aherutse kwitaba Imana.

Umuryango Gulen ufite amashuri menshi uyobora muri Kenya no hirya no hino ku isi.

Uwo muryango umenyerewe ku izina rya Hizmet bisobanura ‘service’ muri Turukiya, wigeze gushinjwa gushaka guhirika ubutegetsi mu 2016, biwuviramo gushyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Abayobozi ba Turukiya ntacyo baratangaza kuri icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka