Umubyeyi yasabye urukiko kumukuraho inshingano zo kwita ku mwana we wanze kwiga

Muri Argentine, umubyeyi yatanze ikirego mu rukiko mbonezamubano, asaba ko rumukuraho inshingano zo kwita ku mwana we w’umukobwa w’imyaka 22 mu buryo bw’amikoro (financially), kubera ko yanze kwiga Kaminuza ngo ayirangize ashake akazi yirwaneho.

Umubyeyi yaregeye urukiko ngo rumukureho inshingano zo kwita ku mukobwa we w'imyaka 22 wanze kwiga ngo abone akazi yirwaneho
Umubyeyi yaregeye urukiko ngo rumukureho inshingano zo kwita ku mukobwa we w’imyaka 22 wanze kwiga ngo abone akazi yirwaneho

Uwo mubyeyi utaratangajwe amazina, yabwiye umucamanza wo muri urwo rukiko mbonezamubano, María Laura Dumple ko umukobwa we w’imyaka 22 yiyandikishije muri Kaminuza ya National University of Río Negro guhera mu 2020, ndetse yari yararangije 11% by’amasomo yagombaga kwiga, ubu akaba yarahagaritse gukomeza amasomo kandi nta gahunda yo gushaka akazi afite.

Yasobanuye ko guharika gufasha uwo mukobwa we mu buryo bwo kumuha amafaranga, ari uburyo bwiza bwo kumufasha, kureka gukomeza kwirirwa ata igihe akora ubusa, adategura ahazaza he.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko, mu gitabo cy’ametegeko mbonezamubano (Civil Code) ya Argentine, biteganyijwe ko ababyeyi bagira inshingano zo kwita ku bano babo mu buryo bw’amikoro kugeza bagejeje imyaka 25 y’amavuko, mu gihe cyose umwana atarashobora kwifasha ubwe kubera ko akiga.

Umucamanza Dumple yavuze ko ubundi imyaka y’ubukure ari 18 aho muri Argentine, ahubwo ko ababyeyi basabwa gukomeza kwita ku bana babo mu buryo bw’amikoro igihe bagaragaje ko bakirimo kwiga bityo bakaba badashobora kwifasha ubwabo.

Gusa, ibyo bitandukanye n’ibyo uwo mukobwa yakoze kuko afatwa nk’urimo kwiga muri Kaminuza guhera mu 2020, ariko mu myaka ine ishize yose, yarangije 11% gusa by’amasomo yagombaga kwiga ngo ashobora kubona impamyabushobozi agashaka akazi.

Ingingo ya 663 y’iryo tegeko ry’umuryango rya Argentine riteganya ko ababyeyi bagomba gukomeza kwita ku bana babo mu gihe barimo kwiga za kaminuza kuko baba badashobora gushaka akazi ngo bifashe, ariko ngo bikunze kugaragara ko hari abana bakoresha iyo ngingo y’itegeko nabi.

Umucamanza yavuze ko uwo mukobwa ataragera mu rukiko ngo yisobanure avuge n’ikimubuza kwiga ngo arangize Kaminuza ajye gushaka akazi, ariko yongeraho ko abacamanza batakurikiza ibyanditse muri iryo tegeko badashyizemo n’ubushishozi.

Yagize ati, “Ntabwo twakwanga kumva no gukemura ibibazo, tugamije gusa kubahiriza itegeko ryanditse, tugomba kumva ukuri kwihariye kwa buri dosiye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka