Cameroun: Perezida Paul Biya yongeye kugaragara mu ruhame
Nyuma y’amakuru y’ibihuha yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse agatambuka mu binyamakuru bitandukanye avuga ko Perezida wa Cameroun, Paul Biya yitabye Imana, yongeye kugaragara mu ruhame mu gihugu cye.
Paul Biya yagaragagaye mu murwa mukuru wa Cameroun Yaoundé ari kumwe n’umugore we Chantal Biya tariki 21 Ukwakira 2024 avuye mu Busuwisi.
Akigera mu gihugu cye yakiranywe urugwiro n’abayoboke b’ishyaka rye n’abandi bayobozi batandukanye.
Abayobozi bakuru mu gihugu bari batangaje ko n’ubwo amaze igihe atagaragara mu ruhame, ubuzima bwe bumeze neza, ko nta kibazo afite ndetse banatanga amabwiriza yo kutagaruka ku buzima bwe mu bitangazamakuru.
Perezida Paul Biya w’imyaka 91 y’amavuko, kuva ku ya 8 Nzeri 2024, ntiyongeye kugaragara mu ruhame ubwo yitabiriga inama ihuza u Bushinwa na Afurika, yaberaga i Beijing.
Kuva icyo gihe ntiyongeye kugira ibindi bikorwa agaragaramo, ndetse ntiyanitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yari imaze iminsi iteranira i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Icyo gihe umwe mu bayobozi muri Guverinoma ya Cameroun, yatangaje ko Biya ameze neza ndetse anamagana abantu yise ab’imico mibi bakwirakwije ibihuha ku buzima bw’Umukuru w’Igihugu kugeza ubwo banatangaje ko yitabye Imana.
Ibi bihuha ku makuru y’ubuzima bwa Biya, yatangajwe nyuma y’uko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta yari imaze iminsi ibaza amakuru ku buzima bwa Perezida Biya ndetse n’aho yaba aherereye.
Nyuma yimyaka 42 ku butegetsi, Perezida Biya ni umwe mu bakuru b’ibihugu bayoboye igihe kinini muri Afurika.
Ku butegetsi bwe, yahaye ikaze indi mitwe itandukanye y’amashyaka, aho kuba Cameroun Igihugu kiyobowe n’ishyaka rimwe gusa. Paul Biya ariko kandi yagiye anengwa ko ubuyobozi bwe bwaranzwe na ruswa ikabije.
Ohereza igitekerezo
|