U Bugiriki bwashyikirije u Rwanda inkingo ibihumbi 200

U Rwanda rwakiriye inkingo 200.000 za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe n’Ingabo za Hellenic binyuze mu bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda.

Izo nkingo zakiriwe ku itariki ya 3 Nzeri 2021 ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga.

Alexandros Diakopoulos, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutwererane n’iterambere ry’ubutabazi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bugiriki, ashyikiriza u Rwanda izo nkingo yavuze ko impano yatanzwe ari ikimenyetso cyerekana ko u Bugereki bwiteguye kugirana ubufatanye bwa hafi n’abaturage b’u Rwanda. Ati "Ni ikimenyetso cy’ubufatanye bwacu n’abaturage bo mu Rwanda".

Dr. Mpunga yavuze ko ubufatanye u Rwanda rufite n’ibindi bihugu buzarufasha kubona inkingo zigera ku bantu benshi.

Ati "Turizera ko izi nkingo zizafasha cyane cyane abasaza bo mu cyaro kubera ko bashobora kwibasirwa cyane n’icyorezo cya Covid-19".

Akomeza avuga ko izi nkingo ari ikimenyetso cy’umubano mwiza uriho hagati y’Ingabo z’Abagiriki n’iz’u Rwanda.

Ibi bije bikurikira uruzinduko Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura aherutse kugirira mu Bugiriki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka