Urupfu rwa Jay Polly rwashenguye abahanzi bagenzi be: Umva ibyo batangaje

Tuyishime Joshua wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly ni umwe mu batangije itsinda rya Tuff Gang aho ryazanye impinduka muri muzika nyarwanda mu njyana ya Hip Hop.

Mu rukerera rwo kur wa Kane tariki 02 Nzeri 2021 nibwo inkuru yamenyekanye ko uyu muhanzi yitabye Imana, akaba yari amaze iminsi afungiye muri Gereza ya Mageragere akurikiranyweho ibyaha birimo ibyerekeranye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Mu masaha ya nijoro ngo nibwo yarembye, ajyanwa kwa muganga ariko aza guhita ashiramo umwuka.

Twaganiriye na bamwe mu bahanzi babanye na Jay Polly bya hafi batubwira uko bakiriye urupfu rwe, uko bamufataga n’icyuho asize muri muzika nyarwanda.

Bikurikire muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu musore Jay polly Imana umwakire mubayo kd imuhe iruhuko ridashira.

Niyirora claudine yanditse ku itariki ya: 7-09-2021  →  Musubize

Uyu musore yali akunzwe hano mu Rwanda.Jay Polly yababaje abantu benshi.N’uburyo yapfuyemo burababaje cyane.Gusa nk’abakristu,tujye twizera ko abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo Imana itubuza,izabazura ku munsi wa nyuma nkuko ijambo ryayo rivuga.Icyo nicyo cya ngombwa.Ikindi idusaba,ni ugushaka Imana,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.

gahirima yanditse ku itariki ya: 3-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka