Sobanukirwa inkomoko y’indirimbo ‘Kimaranzara’ Kagambage yahimbiye se

Umuhanzi Kagambage Alexandre wavukiye mu yahoze ari Komine Runda, ubu akaba ari mu Kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi z’ubukwe, aho yakunze no guhanga zimwe mu ndirimbo zivuga ku buzima busanzwe, cyane cyane iz’abo mu muryango we.

Kagambage Alexandre
Kagambage Alexandre

Kagambage Alexandre ni mwene Nzogiroshya Ildephonse na Mukashema Marciana, yavutse mu muryango w’abana 11 mu mbyaro 10, dore ko Kagambage n’umuhanzi Alexis Kagame bavutse ari impanga mu 1959, yitaba Imana muri Kanama 2005.

Mu kiganiro impamba y’umunsi cya KT Radio, Umunyamakuru Bisangwa Nganji Benjamin aherutse gutumiramo Ntaganira Fabien, mukuru wa Kagambage hamwe na bashiki be babiri, Cyiza Kagoyire Felculla na Gasengayire Felonille, bavuze birambuye ku buhanga bwa Kagambage mu kuririmba no gucuranga Gitari.

Ngo yari umusore mwiza ugira urukundo, ubuhanga n’ubwitonzi bwamurangaga bigatuma indirimbo ze zikundwa na benshi, dore ko ngo zabaga zuje ubuhanga kandi ziryoheye amatwi ku bazumva, zinatanga n’inyigisho zubaka sosiyete nyarwanda.

Muri uwo muryango we abana bane ni bo bakiriho, mu gihe abandi bitabye Imana nk’uko Ntaganira abivuga.

Ati “Mu bana 11 bagizwe n’abahungu barindwi n’abakobwa bane, Kagambage ni uwa karindwi, abana barindwi bitabye Imana, ubu nsigaranye na bashiki banjye batatu”.

Ntaganira yavuze ku ndirimbo “Kimaranzara” bafata nk’ikirango cya Kagambage, aho ngo yagiye mu nganzo nyuma y’urupfu rwa se wari Umutware mu gace yari yaragabiwe n’umwami Rudahigwa, kagizwe n’umusozi wa Runda na Gihara aho yari umutware.

Ngo uwo musaza (se wa Kagambage) witwaga Nzogiroshya Ildephonse bari barahaye akabyiniriro ka Nzoga, yatabarutse mu mwaka wa 1981, ubwo uwo mubyeyi we yari akimara gupfa, ngo abaturage bahise badohoka ntibongera gukora nk’uko yari yarabibatoje, batangira kugira inzara, basubira kujya gupagasa mu tundi duce, ibyo yari yarabaciyeho abatoza kubyaza umusaruro amasambu yabo.

Ati “Data yari umutware kandi ukunda gukora cyane, akimara kugera i Runda na Gihara yasanze abantu bakennye kuko batakundaga gukora, ahubwo bakajya gushakira amahaho mu rukiga, we araza ababwira gutema amashyamba bahinga imyumbati, bahinga ibijumba. Ingurube z’ishyamba zabaga muri ayo mashyamba zibonera barazirasa barazirya”.

Arongera ati “Abajyaga guhahira iyo muri za Kongo ntibasubirayo ahubwo aho bajyaga gushaka amahaho aba ari bo baza inaha, abaturage bati uyu si umutware ni Kimaranzara. Ni nyuma yuko babonaga umusaruro utubutse, ahasigaye si ugukira karahava umuntu agaturuka ikankarange bati mujye guhahira kwa Nzoga, ni ho hasigaye ubukungu”.

Ngo uwo mutware akimara gutabaruka, ba baturage barongeye barakena, ari na bwo Kagambage yabibonaga ahimba indirimbo Kimaranzara, nk’uko Fabien abivuga.

Ati “Kagambage yari umuntu ugira imbamutima cyane, ni bwo yabonye abaturage batangiye gukena nyuma y’urupfu rwa se, atangira kuririmba avuga ngo Uwagarura uwo mubyeyi, akareba ishimwe ry’abo yamaze inzara n’umubano wabo n’abana be”.

Muri iyo ndirimbo Kagambage yababazwaga no kuba ubutwari se yabasigiye batakibukomeje.

Uretse indirimbo Kimaranzara, Kagoyire Felculla avuga ko Kagambage yaririmbiye nyina n’indi ndirimbo yitwa “Rukundo”, mu mwaka wa 1991 igira iti “Ngwino mubyeyi uruta abandi, ngwino sangano ry’urukundo, ngwino mudatenguha, ngwino nkuvuge imyato, ngushimira ibyiza wankoreye, nkwereke ko wabyaye neza, Rukundo wankunze uzwi gusa n’iyaturemye”.

Kagambage kandi yaririmbye indirimbo Umwari, yahimbiye mushiki we Kagoyire Felculla mu bukwe bwe mu 1993, igira iti “Mwari barakujyanye weee, utashye k’uwo wakunze weee, muzagire urugo ruhire, muzabyare muheke”.

Kagambage ngo yatangiriye umuziki muri Korali

Ntaganira, avuga ko inganzo ya barumuna be (Kagambage na Kagame) bayikura muri korali, ndetse avuga ko umuryango wabo hafi ya wose wabaga muri korali baririmba muri Kiliziya, ari na ho barumuna be bize gucuranga gitari, biba ngombwa ko batangira kuririmba ku giti cyabo nyuma y’uko bakomeje amashuri yisumbuye.

Ati “Njye nari umuyobozi w’urubyiruko mu cyahose ari Komini Runda muri za 1975, naririmbanaga na barumuna banjye ndetse n’abakuru bacu, twese twabaga muri korali. Ubwo barangizaga umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, inzira zibyara amahari Kagame ajya kwiga muri segonderi i Shyogwe, Kagambage ajya mu ishuri ry’imyuga i Gacuriro, aho yigaga ibyo gushushanya no kubaza amashusho mu biti”.

Arongera ati “Kagambage akirangiza imyaka itatu i Gacuriro, nibwo yakomereje amashuri i Butamwa ahasanga umuzungu wari umubiligi azi gucuranga cyane, ari na ho yakomoye ubumenyi bwo gucuranga mu buryo bwa Gihanga, ku buryo na ba Masabo bajyaga babitubwira bati uriya muhungu ari kurwego rwo hejuru”.

Kagambage yagiye kandi kwiga i Remera ya Kigali ibijyanye n’amashanyarazi (Electro-mecanic) ngo agezeyo ahasanga abasore bagize itsinda ryitwa Super Allouette, aracuranga baramutangarira baranamukunda, bimutera gushinga Orchestre yitwa Les Unis, nk’uko mukuru we akomeza abivuga.

Ati “Mu gihe muri Super Allouette bariho bamutangarira yahise ashinga Orchetsre yitwa Les Unis, irimo indirimbo igira iti ‛Ninde unkora ku mutima, ni wowe Marita’, ni na we wacurangaga ‘accompagnement’. Ahamaze imyaka itatu ajya muri CFORMI (Centre de formation Micro industrielle), ahasanga abandi basore bazi umuziki bashinga Orchestre Uruyange. Kubera ko yari aturanye na ba Byumvuhore na ba Twagirayezu Cassien bacurangaga solo, batangira kujya bamwegera ibyo gukora muri za Orchestre abivamo yigira gucuranga ku giti cye”.

N’ubwo bavutse ari impanga ntibari bahuje imico

Ni abahanzi babiri bari bafite impano mu kuririmba no gucuranga, n’ubwo twibanze kuri Kagambage uyu munsi, nta washidikanya n’ubuhanga bw’umuvandimwe we Kagane Alexis tuzavugaho ubutaha.

Abo bavandimwe bari impanga ariko bakagira imico inyuranye, aho mukuru wabo avuga ko Kagambage yarangwaga no gutuza, mu gihe umuvandimwe we Kagame ngo yarangwaga n’amashagaga, bivuze ko yari ashabutse kurusha impanga ye.

Ati “Kagambage yari umuntu utuje pe, n’igihe yabaga akubwiye amagambo akayakubwira ubona yiturije, niba umuhemukiye akakubwira ati ariko urampemukiye. Kuva akiri umwana yahoraga atuje kugeza n’ubwo abaye mukuru, no gusamara bya gisore ntiwabonaga abishyushyemo cyane, sinigeze mbona na rimwe arakaye, ahubwo mukuru we b’impanga niwe wabonaga afite amashagaga”.

Yaba Kagambage Alexandre, yaba n’impanga ye, bose bitabye Imana ari ingaragu bazize uburwayi, Kagambage yitaba Imana afite imyaka 46 muri 2005, mu gihe Kagame Alexis yitabye Imana afite imyaka igera muri 50.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza kuduha amakuru y’uwo muhanzi ariko nibaza ko about bavandimwe bayaciyemo ibice kuki batavuze ko n’ubwo yapfuye ari ingaragu ariko yasize abana ! Ntabwo yahambanywe ikara ahubwo bazatubwire aho baherereye ubundi duhurire kwa Nzoga byibura tumwibuke.Nge ndi umukunzi we nkaba n’,umuturanyi wa hafi n’ubwo nagiye gutura ahandi

Theos philod yanditse ku itariki ya: 3-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka