Abahanzi basanga gusubukura ibitaramo utubari dufunze bitazabungura

Abahanzi batandukanye basanzwe bategura ibitaramo bakanitabira ibirori basusurutsa abantu mu bukwe cyangwa mu mahoteri n’utubari, baratangaza ko biteguye neza kongera gusubukura ibitaramo nyuma y’igihe ntawe ukora ku ifaranga kubera ingaruka za Covid-19, icyakora bavuga ko kuba ibitaramo bifunguwe ariko utubari dufunze nta kintu kikini bizabibinjiriza.

Gucurangira mu tubari ni byo byinjirizaga cyane Impala
Gucurangira mu tubari ni byo byinjirizaga cyane Impala

Urugero nka Orchestre Impala, itangaza ko yari ifitanye amasezerano n’amahoteri n’utubari two mu Mujyi wa Kigali n’ahandi, ariko ubu badashobora gukora kuko bitemewe.

Abahanzi bavuga ko n’ubwo batabonye uko bakora akazi, hari ibihangano bishya bagiye bategura muri Covid-19 ku buryo biteguye gususurutsa abakunzi babo, kandi ko biteguye gukurikiza amabwiriza yo gukomeza kwirinda Covid-19.

Umuhanzi akaba n’umuririmbyi muri Orchestre Impala, Munyanshoza Dieudonné, avuga ko nyuma yo gutangaza ko ibitaramo bisubukuwe ahantu hamwe na hamwe hubahirizwa amabiwriza ya Covid-19, ubu batangiye kwegerana ngo baganire uko bakongera gukora.

Agira ati “Hari ibihangano bishya twari twarateguye ariko Covid-19 ituma bidasohoka. ubu rero tumaze iminsi twitoza indirimbo gahoro hagoro, gusa kuko twari tumenyereye gukorera mu tubari n’amahoteri ntabwo bizatworohera kuko ibyafunguwe ni za konseri kandi twebwe za konseri ntabwo tuzikora n’ubwo nabyo twari turimo kubitegura”.

Munyanshoza avuga ko mu bantu bagize Orchestre Impala hagiye babiri gusa kubera gushakisha ubuzima muri Covid-19, abasigaye begeranye bagasubiramo indirimbo no kwitoreza hamwe ku buryo nta cyuho bizateza.

Bimwe mu byo Orchestre Impala ihishiye Abanyarwanda nyuma ya Covid-19 harimo nko gukora Video z’indirimbo basanzwe basubiramo kandi babyumvikanyeho, ku uburyo bizakorwa hubahirizwa umwimerere wa ba nyiri ibihangano basanzwe basubiramo.

Abacuranzi ba Orchestre Mesi Sana Imapakanizi, na bo bavuga ko biteguye gutangira gususurutsa abantu aho bizashoboka kandi bamwe muri bo bamaze guhabwa inkingo za Covid-19.

Umuyobozi wa Mesi Sana Impakanizi, Bizimana Leon, avuga ko ubu arimo kuganira n’abacuranzi ngo amenye amakuru yabo n’uko bashobora gutangira guhura ngo batunganye ibihangano byari bitarasohoka, no kwitoza ku bisanzwe bakoreshwa.

Agira ati “Muri Guma mu Rugo twabonye umwanya wo guhimba indirimbo, ubwo igisigaye ni ukwitoza kuziririmba cyane hanyuma tukazazisohora ziyongera ku zo dusanganywe. Twishimiye kuba nibura hari imyanzuro itangiye gusa nk’ifungura ibitaramo n’ubwo utubari dufunze, turizera ko uko inkingo zizagenda ziboneka bishoboka ko bazarekura tukongera gukora kuko iby’ingenzi ni ubuzima tuzaba dukorera aho bishoboka”.

Ati “Turatanga ubutumwa bwo kutirara igihe cy’ibirori kugira ngo tudatangira hakabaho uburangare icyorezo kikaba cyadutwara abantu, ibyiza ni ugushyira imbaraga mu gukomeza kubahiriza amabwiriza”.

Abahanzi bagaragaza ko muri rusange icyorezo cya Covid-19 cyakubise hasi ubukungu bwabo ku buryo nka Orchestre Impala bashoboraga kwinjiza miliyoni eshanu ku kwezi, hakaba hashize igihe nta kintu babona.

Muri Orchestre Impakanizi na bo bavuga ko bazahajwe na Covid-19 kuko n’ayo bari barizigamiye byabaye ngombwa ko bayagabana kugira ngo birwaneho, na bo bakaba bavuga ko bakubititse ku bijyanye n’ubukungu.

Mu Nama y’Abaminisitiri iheruka nibwo hafashwe umwanzuro wo gutangira gusubukura ibitaramo hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, icyakora kuba utubari dufunze bikaba bikiri imbogamizi ku basanzwe batunzwe no gusususrutsa abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka