USA yahaye u Rwanda miliyari 75Frw azarufasha kugura imiti no kugabanya iyangirika ryayo

Ikigega cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga(USAID) cyahaye Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti(RMS), inkunga y’amadolari miliyoni 75(ahwanye n’amanyarwanda miliyari 75).

Pie Harerimana na Jonathan Kamin bashyira umukono ku masezerano y'inkunga yatanzwe na USAID
Pie Harerimana na Jonathan Kamin bashyira umukono ku masezerano y’inkunga yatanzwe na USAID

U Rwanda na Amerika bivuga ko aya mafaranga agamije kugura imiti ya SIDA, Malaria hamwe n’iyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, kandi hakazabaho kubaka ubushobozi bwa RMS mu gihe cy’imyaka itanu (2021-2026), kugira ngo ishobore kugabanya iyangirika n’ibura ry’imiti mu Gihugu.

Umuyobozi wa RMS Pie Harerimana hamwe n’uhagarariye USAID mu Rwanda Jonathan Kamin, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere gahunda yo kugura no gukwirakwiza imiti mu Rwanda, imbere ya Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije kuri uyu wa Gatanu.

Kamin avuga ko isinywa ry’aya masezerano rihesheje u Rwanda kuba umwe mu bagenerwabikorwa ba mbere ba USAID bakomeye, ndetse rukaba kimwe mu bihugu bitatu bya mbere ku isi bagiranye amasezerano na USAID yo kubaka uruhererekane rwo gutanga imiti mu gihugu.

Kamin ashima uburyo u Rwanda rwubatse uruhererekane rwo kugura no gukwirakwiza imiti ku barwayi, agakomeza agira ati “Mu mezi ikigo RMS kizagura uducupa hafi ibihumbi 350 tw’imiti ikomeye mu kuvura virusi itera SIDA, bikazafasha abafite ubwo bwandu bagera kuri 40% mu gihe cy’umwaka wose”.

Basinye amasezerano bari kumwe n'Abayobozi ku ruhande rwa USA n'u Rwanda, harimo Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije
Basinye amasezerano bari kumwe n’Abayobozi ku ruhande rwa USA n’u Rwanda, harimo Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije

Umuyobozi wa RMS, Pie Harerimana na we yavuze ko inkunga ya USAID izafasha inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda kubona amakuru ahamye y’imiti ikenewe mu gihugu, kugira ngo habeho gutumiza mu mahanga imiti ihagije kandi hatabayeho gukererwa kwayo.

Harerimana agira ati “Habagaho ibintu(ibibazo) nka bitatu by’ingenzi, icya mbere ni ukuba waguze byinshi(imiti myinshi) utazi aho uzabijyana, wenda waguriye nk’abantu 10 nyamara abayikeneye ari batatu gusa, ibisigaye birangirika, ni ukwirinda ko umuti wabura cyangwa kuzana mwinshi uzakuboreraho”.

Ikindi kibazo cyabagaho nk’uko Harerimana akomeza abisobanura, ni ukuba hari abarwayi baba bakeneye umuti ariko batawusaba, cyangwa abawusabaga udahari bikaba ngombwa ko Leta iwutumiza hanze, ukazagera mu gihugu utinze (nka nyuma y’amezi 12 utagikenewe ugahita wangirika’.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije avuga ko amafaranga yatanzwe na USA azanafasha kugura imiti cyane cyane iya SIDA (mu gihe cya vuba) hamwe n’ibindi bikoresho, ariko ko mu mwaka uzakurikiraho hazabaho no gushaka imiti ya Malaria hamwe n’iyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.

Abayobozi ku mpande zombi babanje gutambagira ububiko bw'imiti bwa RMS
Abayobozi ku mpande zombi babanje gutambagira ububiko bw’imiti bwa RMS

Rwanda Medical Supply(RMS) yashinzwe mu mwaka ushize wa 2020 nyuma yo guhuza icyari CAMERWA hamwe na farumasi z’uturere, ikaba ikora mu buryo bwigenga ariko igahabwa ubushobozi bwa Leta bwo kugura imiti igezweho no kuyigeza ku bayikeneye vuba bishoboka itarangirika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka