U Rwanda rwakiriye doze zisaga ibihumbi 100 z’inkingo za Covid-19

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, ni bwo u Rwanda rwakiriye inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson, doze ku bihumbi 108.000.

Ubwoko bwa Johnson & Johnson ntibusaba ko umuntu akingirwa kabiri kuko uburyo rukozemo umuntu uruhawe agomba gufata doze imwe gusa, bitandukanye n’izindi zagiye zitangwa zirimo Pfizer na AstraZeneka.

Izi nkingo 108.000 zo mu bwoko bwa Johnston & Johnston n’icyiciro cya mbere cy’inkingo 2.191.000 Leta y’u Rwanda yaguze binyuze muri gahunda yo kugura no gukwirakwiza inkingo mu bihugu bya Afurika, izwi nka AVAT (African Vaccine Acquisition Trust).

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko muri ubu bwoko ari wo mubare mwinshi bakiriye zikaba zije zisanga izindi zimaze iminsi zakirwa muri gahunda yo kugira ngo hakomeze gukingirwa umubare mwinshi ushoboka.

Ati “Tumaze kugera ku bantu barenga miliyoni n’igice bamaze kubona n’ibura urukingo rumwe, izi na zo ziriyongera mu zindi, hari n’izindi zizakirwa ejo no mu minsi ikurikira ariko iki cyiciro cy’inkingo zaje ku bufatanye bw’ibihugu bya Africa, navuga ko ari ikimenyetso cyiza cy’uko ibihugu byacu kuri uyu mugabane wacu, ari nabyo byasigaye inyuma mu gukingira, nabyo ubwabyo bitangiye gushyiramo ingufu. Iki cyiciro cy’nkingo kigeze mu Rwanda bwa mbere, no mu bindi bihugu ziragenda mu masaha no mu minsi ikurikira”.

Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana hamwe n'Umuyobozi wa UNECA mu Rwanda, Mama Keita, ubwo bahererekanyaga izo nkingo
Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana hamwe n’Umuyobozi wa UNECA mu Rwanda, Mama Keita, ubwo bahererekanyaga izo nkingo

Dr. Nsanzimana avuga ko zitari butinde aho zibikwa kuko zihita zitunganywa kugira ngo zishyirwe abagomba kuzihabwa.

Ati “Ubundi uru rukingo abantu benshi baruziho ko rwakozwe ari urukingo rumwe rutangwa rimwe, ni nayo mpamvu aho ruribuze gutangwa ruraba rwunganira n’ahandi abantu batarabona inkingo birumvikana, cyane cyane mu turere tugifite imibare micye y’abantu bakingiwe. Navuga ko Umujyi wa Kigali ari na wo ukunda kwibasirwa na Covid-19 tumaze kugera ku gipimo kirenga 80% y’abantu bamaze nibura kubona doze ya mbere y’urukingo, ubwo rero birumvikana ko bigenda bigana no mu tundi turere kugira ngo na ho imibare izamuke dukingire abantu benshi bahereye ku bakuze ku bafite izindi ndwara babana nazo”.

Umuyobozi wa UNECA muri Africa y’Iburasirazuba ifite icyicaro i Kigali, Mama Keita, avuga ko mu minsi yashize byari bikomeye kugera ku nkingo no kuzibona bituma abayobozi ba Africa bishyira hamwe kugira ngo bafatanye kuzitumiriza hamwe ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Ubu tuzanye iza mbere mu Rwanda turishimye, ibi birerekana imbaraga Leta y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubuzima bashyizemo kugira ngo birinde icyorezo. Ni ibihe byiza rwose turishimye kwakira iki cyiciro cya mbere cy’izi nkingo”.

U Rwanda rwihaye intengo y’uko uyu mwaka uzajya kurangira byibuze hamaze gukingirwa 30% by’abagomba gukingirwa.

Reba video igaragaza uko iki gikorwa cyagenze:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka