Theo Bosebabireba arasaba imbabazi ku byaha byo gusinda no gutera abakobwa inda

Umuhanzi Theogene bakunze kwita Theo Bosebabireba, arasaba imbabazi abo bakobwa yateye inda n’imiryango yabo, abakunzi be n’Imana ku byaha byo gutera inda no gusinda byamuvuzweho mu myaka itatu ishize.

Theo Bosebabireba avuga ko asaba imbabazi kandi yifuza kwakirwa nk'umuntu wahindutse
Theo Bosebabireba avuga ko asaba imbabazi kandi yifuza kwakirwa nk’umuntu wahindutse

Theo Bosebabirebe avuga ko abakobwa yemera yateye inda bakabyarana abana ari bane, babiri bakaba aribo babisakaje na ho abandi babiri bakaba barabyihoreye, icyakora ahakana ko yaba yarateye inda abandi bakobwa mu bindi bihugu yajyagamo.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo zikorera kuri Murandasi zirimo na Isimbi TV, yavuze ko nyuma yo kuvugwaho ibikorwa by’ubusinzi no gutera inda byose yabyemeye kuko byose byari byo.

Yavuze ko yahanishijwe igihe kingana n’umwaka wose adakandagira mu iterorero ADEPR kandi atanaribimba mu itorero, ategekwa no gusaba imbabazi abo yateye inda, byose akaba yarabikoze ubu ibihano yahawe bikaba byararangiye.

Avuga ko muri 2019 yaje mu Rwanda bucece agakorera amateraniro i Nyanza ku Gasoro, ariko n’aho yabaga muri Uganda nta bihangano byinshi yakoze, kuko yagiye muri Uganda amaze gusohora indirimbo ‘Kubita utababarira’ ari nabwo yaje gukubitirwa muri Uganda nyuma yaho gato.

Theo avuga ko azi neza ko uwamubona wese yamubaza amakuru kuri ibyo bikorwa bigayitse yavuzweho byatumye atongera kumvwa no gucibwa iryera mu gihe cyose cy’imyaka itatu ataba mu Rwanda.

Agira ati “Ndashaka kuvuga ko abavuze ibyo nabakoreye mu bitangazamakuru bikorera kuri Murandasi bakoze kuko batumye ntinyuka kuvuga ko nyuma y’uko njya kuba mu Bugande byari byarabaye, ariko ubu sinkibikora kandi ntabwo mbihakana”.

Ku kijyanye n’ubusinzi n’ubusambanyi ngo byatangiye bamushinja gukorana indirimbo n’abantu badakijijwe, aho atanga urugero rwa AMAG the Black na Senderi basubiranyemo indirimbo ye ‘Ingoma yawe niyogere’.

Agira ati “Ibyo bavugaga byarabaye byari byo, icy’ubusinzi cyari cyo, icyo gukorana indirimbo n’abandi cyari cyo, n’icyo cyo gutera inda cyari cyo, nta na kimwe kitari cyo, nta n’ubwo nigeze mbabazwa n’uwampagaritse kuko ntawe waguhana ngo ukore igihano utazi. Nategetswe kujya gusaba imbabazi abo nahemukiye kandi narabikoze, uwo ari we wese bantumyeho namugezeho”.

Yongeraho ati “Hari abaje hano bampannye ariko abataraje ni bo bampannye kuruta uwaje hano akabivuga, hari abangoye cyane kugeza aho abo nasabaga imbabazi bantegekaga ko tujyana iwabo, ariko n’abatari bafite ibibazo ku byo twakoranye, bose bampinduye umuhemu ariko hari n’abatarigeze bangora kuko babonaga n’ibyo ndimo bitanyoroheye”.

Theo asaba imbabazi abakunzi be n’abakobwa yateye inda

Theo avuga ko abantu bumvise amagambo mabi amuvugwaho na bo abasaba imbabazi kandi akifuza ko ibyabaye byarangirira aho, agatangira kwiga kubana nabyo kuko byamugizeho ingaruka.

Agira ati “Niba narahawe ibihano nkaba maze imyaka ibiri ntemerewe kuririmba, izo ni ingaruka z’ibyo nakoze, no kuba narimutse nkajya muri Uganda na zo ni ingaruka zabyo ku buryo ntari no kubona irindi torero nakwimukiramo kuko bumvaga naba mfatanije na bo ibyaha”.

Avuga ko uwaba yarakomerekejwe n’ibyo yakoze binyuranyije n’ibyo yaririmbaga mu butumwa yatangaga yamubabarira akareka kumurakarira, kuko nk’umuntu ibyo yakoze yabishutswe na Satani.

Agira ati “Nageze igihe ngira intege nke bituma nkora ibintu bigayitse ariko ndacyahari kandi nkeneye kubana n’abantu, ndacyahari naracitswe ariko nasabye Imana imbabazi n’abo nahemukiye kandi binabaye ngombwa ko nsaba imbabazi buri wese nabikora”.

Ku bakobwa bivugwa ko yateye inda akabangiriza ejo habo heza, Theo avuga ko nta gikomere kitomorwa cyangwa kitakira kandi yiyemeje kurwana intambara yo kubakiza ibikomere yabateye.

Avuga ko abo bakobwa bakomeza kuvugana n’ubwo batabonana kandi yizera ko hari icyo bizajya bibafasha, kuko ibyavuzwe byose uwo yakomerekeje yiteguye kumufasha uko ashoboye ngo ibyabaye bitazongera, kuko ibyabaye ari ingaruka z’icyaha.

Agira ati “Abakobwa bane ni bo nateye inda si ubwa mbere mbivuze kuko no mu itorero narabivuze, amakosa si njyewe wayaremye ni ibyago nagize, abana nemeye mu itorero ni bane, ababitangaje ni abakobwa babiri, ntabwo navuga ibitandukanye n’ibyo navuze mu itorero, ukuri niko kwiza nta kubeshya kuko utavugishije ukuri n’ubundi hazazamo ibindi bibazo”.

Umugore wa Theo ngo bakomeje kubana neza n’ubwo afite abakeba benshi

Theo avuga ko ibyabaye byageze no ku mugore we kandi yabyitwayemo neza kuko yabyihanganiye urugo rukaba rutarigeze rusenyuka, n’ubwo habayeho ibintu byinshi umugore we akanabimenya.

Agira ati “Usibye na Madamu, nanjye nshobora kuba nararize aho mutabonye, madamu azi ko mu isi harimo satani kandi ntabwo muzumva satani yagiranye ikibazo n’intama cyangwa ihene, ashaka abantu gusa kandi barimo na Theo, umugore wanjye arabizi ko ntawe utagwa mu makosa”.

Avuga ko kuba urugo rwe rutarasenyutse ari ikimenyetso cy’uko Imana imukunda kandi yiyemeje kureka amafuti ye, agakomeza urugendo kuko kuba urugo rwe rutarasenyutse ari ukwihangana k’umugore we.

Avuga ko kuba ibyabaye byaramenyekanye ari byo byamufashije guhinduka kuko iyo bikomeza byashoboraga kumugeza kure kurusha ko byamenyekanye agatangira kwitekerezaho no kwihana ngo ahinduke.

Theo avuga ko yicuza byose yakoze kubera ingaruka zikomeye byamugizeho kuko n’ubu agihanganye nazo, agasaba umuryango w’abakunzi be kumwakira neza kuko atifuza ko nyuma y’ibyabaye hari uwakomeza kumurwarira inzika.

Zimwe mu ngaruka Theo avuga ibyo yakoze byagize ni uko akazi ke ko kuririmba kahagaze, ku buryo n’uko yagerageje ariko byananiranye kuko mu myaka itatu adakora kandi yari atunzwe n’umuziki byamuteye igihombo kinini cyane.

Avuga ko ibyatumye agwa yifuza ko byanabera abandi urugero, ari ukugira amakenga ku buryo gukundwa n’abantu benshi icyarimwe byatumye atagira amakenga ngo yirinde mbere yo kugwa mu makosa.

Avuga ko isomo yakuye mu bibazo yanyuzemo ari uguca bugufi no kwihangana, na ho isomo ry’ubuzima akaba asaba abantu kugirana imibanire myiza n’abandi, byakunda ukabana na benshi kuko iyo ugize ikibazo usigaragana n’abo mwabanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

ndashaka, indirimbozatewobosebabireba

sibomanajean yanditse ku itariki ya: 31-12-2021  →  Musubize

ABATUYEMURI UGANDANATWETURAMUBABARIYE BAMUBOHORE AKOMEZE UMURIMOW IMANA

MARITA yanditse ku itariki ya: 6-12-2021  →  Musubize

Nibyiza kwimenya ukisobanukirwa buryabishoborabake arikowowe Theo nabandibameze nkawe murintwari pe!! Gusanajye nakubabariye n’Imana ikubabarire cyane

Frederic yanditse ku itariki ya: 6-09-2021  →  Musubize

Imana ikubabarire nanjye ndakubabariye kandi yonjyere ikwambike imbaraga.

Eugene yanditse ku itariki ya: 5-09-2021  →  Musubize

Ikibazo nuko yavugaga ko "aririmbira imana".Ijambo ry’imana rivuga ko imana itumva abanyabyaha.Benshi bavuga ko baririmba indirimbo z’Imana,ntabwo ibumva.Kubera ko akenshi baba bagamije kwibonekeza cyangwa gushaka amafaranga.Niyo mpamvu imana ivuga ngo:"Banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri ahandi".

bagambiki yanditse ku itariki ya: 6-09-2021  →  Musubize

Abana c hari icyo ubafasha nk’umubyeyi

JP ntawanga yanditse ku itariki ya: 4-09-2021  →  Musubize

Abana c hari icyo ubafasha nk’umubyeyi

JP ntawanga yanditse ku itariki ya: 4-09-2021  →  Musubize

Ubundi mu buzima ni byiza kumva ko wakosheje (wakoze icyaha), ubundi ugaca bugufi ugasaba imbabazi abo wahemukiye bose kuko ni byo bikubashisha kwiyunga n’Imana Jehovah. Theo Imana imubabarire kandi imusubize imbaraga.

Alias Diane yanditse ku itariki ya: 4-09-2021  →  Musubize

Ubundi mu buzima ni byiza kumva ko wakosheje (wakoze icyaha), ubundi ugaca bugufi ugasaba imbabazi abo wahemukiye bose kuko ni byo bikubashisha kwiyunga n’Imana Jehovah. Theo Imana imubabarire kandi imusubize imbaraga.

Alias Diane yanditse ku itariki ya: 4-09-2021  →  Musubize

theo nagaruke kumana byose birashoboka kd musabe muzahabwa mukomange muzakingurirwa ku asaba imbabazi nazihabwe .ndazimuhaye

VUGUZIGA yanditse ku itariki ya: 4-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka