Inkingo zakorewe muri Afurika ni iz’Abanyafurika - EU

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU), uzasubiza za miliyoni z’inkingo zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson zakorewe muri Afurika yepfo ariko zikaba zari zaroherejwe i Burayi, maze zikoreshwe ku mugabane wa Afurika.

Intumwa idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Strive Masiyiwa, yabwiye abanyamakuru ko inkingo zose zikorerwa muri Afurika zigomba kuguma muri Afurika kandi zizahabwa Abanyafurika.

Yatangaje ko ikibazo cy’inkingo cyakosowe neza kandi mu buryo bwiza, ibyo akaba abitangaje nyuma y’uko izo nkingo zagiye zoherezwa ahandi, cyane cyane ku mugabane w’u Burayi kandi nyamara umugabane wa Afurika ufite abaturage bake cyane bakingiwe Covid 19, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru TRTWorld.

Imibare itangazwa n’Ikigo cya Afurika cyo kurwanya no gukumira indwara (CDC), igaragaza ko abatageze kuri 3% by’abatuye umugabane wa Afurika ari bo bonyine bamaze gukingirwa.

U Rwanda ruri mu bihugu bike byo ku mugabane wa Afurika byemerewe kuba byashyiraho inganda zikora inkingo, ubu rukaba ruri mu myiteguro yo gutangira icyo gikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka