Nyagatare: Aborozi barifuza ko ‘valley dams’ zasiburwa zikongera gufata amazi

Aborozi mu Karere ka Nyagatare barifuza ko bafashwa mu kubona amazi mu nzuri kuko kenshi igihe cy’impeshyi amatungo yabo abura amazi yo kunywa, kubera ko valley dams zabafashaga zasibamye.

Dams zimwe zarasibye ku buryo zitabasha gufata amazi yafasha aborozi mu mpeshyi
Dams zimwe zarasibye ku buryo zitabasha gufata amazi yafasha aborozi mu mpeshyi

Guhera mu mwaka wa 1998, mu Karere ka Nyagatare nibwo hatangiye gucukurwa ibidendezi by’amazi (Valley dams) hagamijwe gufasha aborozi kubona amazi y’amatungo yabo.

Ku bidendezi 50 byacukuwe kugera mu mwaka wa 2004, ubu ibishobora gufata amazi ni 27 na ho 23 byarasibye ku buryo bitakibasha gufata amazi.

Umworozi mu murenge wa Rwimiyaga utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, avuga ko igihe cy’impeshyi bagorwa no kubona amazi y’amatungo yabo, bakifuza ko Leta yabafasha ibidendezi byasibye bigasiburwa.

Ati “Nk’ubu hasigaye umusayo gusa, inka ziyanywa ziyanga, iyo ashizemo biratugora cyane. Reba nk’uko inka tugenda tuzongerera amaraso kugira tubone umukamo uhagije, izi rero ntizibasha kugenda urugendo rurerure kuko ziragandara. Gusiba ku iyi damu bituma dukoresha imodoka mu kubona andi mazi avuye mu Kagera kandi birahenze”.

Akomeza agira ati “Bongeye bagacukura iyi damu nta kibazo twagira imvura yagwa hakajyamo amazi menshi kub buryo no mu zuba tutagira ikibazo”.

Aborozi kandi bavuga ko amazi yashyizwe mu nzuri ya WASAC na yo adakunze kuboneka nabyo bikabatera ibibazo.

Ikindi ni uko amahema afata amazi na yo ngo atakiboneka neza ku buryo yafasha benshi mu gihe cy’impeshyi.

Umwe ati “Amazi ya WASAC ntaboneka neza kuko no mu baturage kuyabona biragorana cyane igihe cy’izuba, ahubwo sinzi niba Leta yatwigira umushinga hakaboneka amazi menshi. Dam sheet na zo ntizirimo kuboneka neza na byo badufasha kuko na zo hari icyo zafashije”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Gashumba Gahiga, avuga ko ahari amazi ya WASAC mu nzuri mu mirenge ya Rwempasha na Musheri igiciro cyayo na cyo gihanitse, ku mworozi akifuza ko cyagabanywa.

Mu kiganiro ku iterambere ry’ubworozi mu Ntara y’Iburasirazuba, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yagiriye kuri RC Nyagatare, yavuze ko ikibazo cya dam sheet barimo kukiganiraho na RAB ku buryo gikemuka vuba.

Yizeje aborozi ko hari umushinga munini ugamije kwegereza abaturage amazi bityo n’aborozi bazaboneraho.

Ati “Dams zasibye hari gahunda yo kuzisibura ariko na none ku bufatanye na WASAC, turimo kureba ahantu hamara igihe kinini habura amazi kugira ngo tuyageze mu masantere n’ahandi hose, uretse gufata ayo ku mazu no ku biraro ariko na yayandi akaba yagera mu nzuri yenda umworozi akajya yishyura makeya”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka