Bahuguwe ku gukoresha ikoranabuhanga rizagabanya ingaruka ziterwa n’ibiza

Abaturutse mu bigo bya Leta n’iby’abikorera, byo mu Rwanda, bifite aho bihuriye n’imicungire y’ibiza; bamaze iminsi, bigishwa imikoreshereze y’ikoranabuhanga rishya, rizwi nka “Artificial Intelligence”, rifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago n’ingaruka ziterwa n’ibiza.

Umuntu ufite telefone igezweho (smart phone) irimo iri koranabuhanga azajya abasha kumenya amakuru yerekeranye n'ibiza byabereye ahantu hatandukanye
Umuntu ufite telefone igezweho (smart phone) irimo iri koranabuhanga azajya abasha kumenya amakuru yerekeranye n’ibiza byabereye ahantu hatandukanye

Ni ikoranabuhanga rishyirwa muri telefoni ngendanwa ya smart phone, ryorohereza umuntu uri ahabereye ibiza bituruka ku myuzure, imiyaga, umutingito, inkangu umuriro n’ibindi, kurikoresha agatanga amakuru yerekeranye n’aho ibiza byabereye, imiterere n’ubukana bwabyo, ayo makuru akabonwa n’undi wese ufite iryo koranabuhanga kimwe n’inzego zirimo na MINEMA ifite inshingano zo gutanga ubutabazi bwihuse ku habereye ibiza.

Eng. Dominique Mvunabandi, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubumenyi, Ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO (CNRU) ari na yo iri kwigisha ibijyanye n’iri koranabuhanga, yagize ati: “Iryo koranabuhanga rya Artificial Intelligence, rikoreshwa no mu bindi bihugu bizobereye mu iterambere ry’ikoranabuhanga. Dufatiye urugero ku gihugu cy’Ubuyapani, gikunze kwibasirwa n’ibiza byinshi cyane; abahanga baho bakoresheje ubumenyi bukorano bw’iri koranabuhanga, rituma babasha guhuriza hamwe amakuru, noneho bakayaheraho bagena icyakorwa mu gutanga ubutabazi bwihuse igihe agace runaka kibasiwe n’ibiza. Iryo koranabuhanga rinabafasha kuburira abantu hakiri kare uko bakwitwara hagamijwe kwirinda ko byabagiraho ingaruka zikomeye”.

Yongera ati: “Ni muri urwo rwego rero, dufatanyije n’icyo gihugu, turi kureba uko natwe tunoza umushinga wo kubaka iryo koranabuhanga rya Artificial Intelligence mu buryo bwimbitse, kugira ngo igihe havutse ibiza runaka, ibyago n’ ingaruka zibikomokaho zigabanuke”.

Abantu bose bafite iryo koranabuhanga muri telefoni zabo ngendanwa, baba bashobora gusoma ubutumwa bugufi bukubiyemo amakuru y’ikiza runaka cyabaye, ubwoko bwacyo, ibyo cyangije, kandi banabyirebera mu mafoto.

Umwarimu muri Kaminuza ya UNILAK, akaba n’umushakashatsi mu birebana n’ibidukikije, Maniragaba Abias, avuga ko n’ubwo nta buryo bwihariye butuma habaho guhagarika ibiza mu buryo bwa burundu, ariko amahirwe ahari yo kugabanya kugabanya ingaruka zabyo, abantu bayakoresha kandi bikabagirira akamaro.

Yagize ati: “Urugero nk’imvura igwa cyangwa igihe cy’izuba, iyo byaje ari byinshi, bigira ingaruka zikomeye. Kimwe n’ibindi biza, n’ubwo tutabasha kurwanya ubwo bukana bwabyo ngo tubumareho, ariko nibura hari icyakorwa ngo bigabanye ingaruka bigira ku bantu.”

Ati: “Urugero nk’iyo abantu barwanyije isuri mu mirima, bitabira guhinga mu materasi, kuhira imyaka n’ibindi byose abantu bakora bakumira ko ibiza byabagiraho ingaruka igihe ibyo biza bije. Muri make iryo koranabuhanga rikoreshejwe, ryaza ryiyongera kuri izo ngamba kimwe n’izindi zisanzweho, zituma ibiza bitangiza ibintu byinshi”.

Bamwe mu bahuguriwe gukoresha iri koranabuhanga rya “Artificial Intelligence” barimo uwitwa Hitimana Janvier, umukozi w’umuryango utegamiye kuri Leta wita ku kubungabunga ibidukikije ARCOS. Yemeza ko ubu ari uburyo bwiza bushobora gufasha inzego zitandukanye, kugira icyo zikora byihuse, mu gihe hari ikiza kibayeho.

Yagize ati: “Kuba umuntu ufite iri koranabuhanga muri telefoni ye ngendanwa, ashobora kwifashisha igihe ari ahabereye ibiza, agatanga amakuru yose y’ikiza runaka cyabaye mu gace runaka; hagakorwa ubutabazi bwihuse, mbibonamo igisubizo gikomeye ku kugabanya uburemere n’ubukana ibiza byateraga, kuko hari nk’aho ibyo biza byabaga, nko mu duce two mu byaro, hakabaho kubanza kujya gukora za raporo zo mu mpapuro, cyangwa guhanahana ubutumwa, tugategereza abazabugeza ku nzego zibishinzwe, ubutabazi bugatangwa bitinze”.

Eng. Uwanjye Munyaneza Yvette, umukozi w’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda RTDA, na we ni umwe mu bahuguriwe gukoresha iri koranabuhanga, yitezeho ubwunganizi mu kazi ke ka buri munsi.

Yagize ati: “Ibikorwa remezo by’imihanda, biri mu byibasirwa n’ibiza, binabangamira iterambere ry’ubwikorezi n’ubuhahirane hagati y’abantu n’abandi. Iri koranabuhanga niritangira gukoreshwa, ryazagira uruhare mu kumenyekanisha niba hari nk’umuhanda runaka wangijwe n’ibiza; twe nk’abashinzwe kwita ku iterambere ry’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, bidufashe kuburira abantu, ari nako dukora dukora ibishoboka byose mu gusana ibyangiritse, mu gukumira ko na bwa buhahirane buhagarara”.

Mu Rwanda abafatanyabikorwa mu birebana n’iri koranabuhanga baracyarikoraho amagerageza n’ubushakashatsi bwimbitse bugamije kurinonosora, kugira ngo harebwe niba ryazatangira gukoreshwa mu gihe kiri imbere. U Rwanda rukaba rurihuriyeho n’ibindi bihugu bibarizwa mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka