Madamu Jeannette Kagame yasabye AGRF kuziba icyuho cy’igwingira n’umubyibuho ukabije muri Afurika

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yasabye abahanga gushakira ibisubizo Umugabane wa Afurika wugarijwe no kubura kw’ibiribwa(igwingira) ku ruhande rumwe, ariko ku rundi hakabaho gutaka kw’abafite umubyibuho ukabije uterwa no kubona ibiribwa byinshi cyane.

Madamu Jeannette Kagame ari mu bafashe ijambo mu Nama y’Ihuriro nyafurika riteza imbere ubuhinzi n’uruhererekane rw’ibiribwa (AGRF) riteraniye i Kigali muri iki cyumweru.

Avuga ko Umugabane wa Afurika kuri ubu urwaje indwara yo kubura ibiribwa ndetse n’iy’umubyibuho ukabije, akaba asaba impuguke zitabiriye Inama gusobanura impamvu hariho gutaka kw’impande zombi(umubyibuho ukabije no kubura kw’ibiribwa).

Madamu Jeannette Kagame yakomeje agira ati "Turabaza abafite inganda zikora ibiribwa kutwereka impamvu bavuga ko hari ibura ry’intungamubiri ariko bakongera bagatanga intabaza y’uko hari umubyibuho ukabije".

Raporo ya Banki y’Isi yo muri 2020 ivuga ko abarenga 1/5 cy’abatuye Umugabane wa Afurika bashonje, kandi ko buri mwaka ibiribwa bigabanuka ku rugero rubarirwa hagati ya 5% na 20% bitewe n’imyuzure cyangwa amapfa.

Ni mu gihe abagore n’abakobwa barenga 18% hamwe n’abagabo bagera kuri 8% bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije uterwa no gufungura ibiribwa birimo intungamubiri nyinshi.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko indi mpamvu itera ibura ry’ibiribwa kuri uyu mugabane ari umutekano muke uturuka ku mvururu zishingiye kuri Politiki n’imiyoborere idahamye.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abantu gusubira ku buhinzi n’ibiribwa bifite umwimerere, ndetse no kugira imyitozo ngororamubiri ifasha kurwanya indwara zitandura.

Ku ruhande rw’u Rwanda nk’uko Madamu Jeannette Kagame yabisobanuye, abaturage bahisemo ibishyimbo nk’ifunguro ritanga 32% by’imbaraga na 65% by’ibyubaka umubiri.

Avuga ko mu Rwanda iri funguro ryunganirwa ahanini n’umutsima w’ibigori n’uw’imyumbati, ifu y’ingano, amavuta, isukari, ndetse n’amata akomoka kuri gahunda ya ’Gira Inka’ igamije guteza imbere imiryango itishoboye.

Hari n’ubukanguramba mu Gihugu busaba buri rugo mu Rwanda kugira akarima k’imboga hamwe n’ibiti by’imbuto nibura bitatu, kugira ngo abarugize bihaze mu biribwa, birinda indwara.

U Rwanda rwiyemeje kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana hashyirwaho ingo mbonezamikurire, aho inzego zinyuranye zirimo n’Umuryango Imbuto Foundation watagijwe na Madamu Jeannette Kagame ziyemeje guteza imbere iyi gahunda.

Madamu Jeannette Kagame yakomeje asobanura gahunda ngari za Leta zifasha kubona ibiribwa bihagije, zirimo iyo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe ku buso bunini, hamwe n’imyitozo ngororamubiri ikorwa hafi buri cyumweru muri siporo rusange.

Madamu Jeannette Kagame yasabye Inama ya AGRF gukorera ubuvugizi izi gahunda z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Isi muri rusange, ndetse n’imicungire inoze y’umutungo kugira ngo habeho kwihaza mu biribwa.

Mu bashyitsi yabwiraga bitabiriye iyo nama harimo Auxillia Mnangagwa Madamu wa Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, Roman Tesfaye umufasha w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Haile Mariam Desalegn ndetse n’Umunyamabanga w’Umuryango wa Commonwealth, Patricia Scottland.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka