
Liz Truss wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, yatangaje ko yishimiye kuba yatorewe kuyobora ishyaka ry’aba Conservative.
Yagize ati: “Nishimiye kuba natorewe kuba Umuyobozi w’Ishyaka rya Conservative. Mwakoze kungirira icyizere cyo kuyobora no gukorera Igihugu cyacu cy’igihangange.”
Yakomeje avuga ko azafata ingamba zigera kuri buri wese muri ibi bihe bitoroshye, zirimo kuzamura ubukungu, ndetse no kugaragaza ubushobozi bw’u Bwongereza mu ruhando mpuzamahanga.
Iyi ntsinzi ya Liz Truss ije nyuma y’ibyumweru byinshi ahatanye ku mwanya w’iri shyaka na Rishi Sunak wahoze ari Minisitiri w’Imari.

Biteganyijwe ko Umwamikazi Elizabeth II yakirira Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza i Balmoral, umuhango uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022.
Umwamikazi arakira Boris Johnson amushyikirize ubwegure bwe, hanyuma yakire Liz Truss nk’Umuyobozi mushya w’ishyaka ry’aba-Conservative ari na we uzaba Minisitiri w’Intebe mushya.
Liz Truss usimbuye Boris Johnson, abaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wa 15. Mu byo agomba guhita akora harimo gushyiraho Guverinoma.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|