Moto yibwe yafashwe yarambitswe ibirango bishaje kandi ari nshya
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, arasaba abaturage kugira amakenga ku bintu bagura byarakoze, batabikuye ku isoko ryemewe.
Abitangaje mu gihe tariki 03 Nzeri 2022, mu Mudugudu wa Rwanyabigaba, Akagari ka Nyamiryango, Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe hafatiwe Moto bigakekwa ko yaba yari yibwe.
Ahagana saa cyenda na mirongo ine n’itanu nibwo uwitwa Bigirimana Reagan yahaye amakuru Polisi y’Igihugu ko hari abantu bashaka kumugurisha Moto ariko agira amakenga kubera igiciro cyayo.
Ikindi ni uko iyo Moto ngo nta byangombwa yari ifite ndetse ngo bigera n’aho bamwemerera ko bayibye mu Karere ka Nyagatare bityo badakeneye ko azayishyira mu muhanda ahubwo azayisenyera mu zindi moto.
Ngo banamwereye ko bahinduye ibirango byayo (Plate number) bashyiraho ibishaje mu gihe yo yari nshya.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko iyo moto yo mu bwoko bwa TVS 135 yambaye ibirango RC 590 E yahise ijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatore mu gihe hagishakishwa nyirayo.
Ati “Turashima uriya muturage watanze amakuru n’ubwo abayigurishaga babonye Polisi bakiruka ariko moto yabashije kuboneka. Turacyashaka nyirayo kuko yakuweho n’ibirango.”
Asaba abaturage kugira amakenga ku bintu bagurishwa batabisanze ku isoko ryemewe cyangwa iduka kuko kenshi biba byibwe.
Agira ati “Turasaba abaturage guhorana amakenga ku bintu bagura batabisanze mu iduka cyangwa ku isoko rizwi kandi ryemewe, cyane cyane ibinyabiziga byakoze kuko kenshi biba byibwe kuko iyo babifatanywe ari bo bigiraho ingaruka zirimo n’igifungo ahubwo bajye batanga amakuru ku gihe.”
Ohereza igitekerezo
|