Mu kwezi kwa Kanama abantu 8 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi

Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu kwezi kwa Kanama 2022, abantu 8 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi mu ngo abandi bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi.

Tariki 31 Kanama 2022 mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gasaka, Akagari ka Nyamugari, Umudugudu wa Kabacuzi hafashwe Ntabanganyimana akekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi zatangaga amashanyarazi mu baturage.

Kuri iyo tariki kandi, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) ifatanyije n’abaturage n’Inzego z’umutekano, bafatiye Munyanziza, Ntibarikure na Dusengimana mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Nyagihanga, Akagari ka Nyagitabire, Umudugudu wa Kamurara bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi zitanga amashanyarazi mu baturage batuye muri uwo Mudugudu. Bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi Nyagihanga ngo bakurikiranwe.

Tariki 23 Kanama ku bufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano, hafashwe abagabo batatu na none ari bo Niyonsaba, Uwayisenze na Mandela na bo bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Murama, Akagari ka Sakara ndetse bahita bashyikirizwa RIB.

Tariki 10 Kanama, mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Nyabitekeri, Akagari ka Mariba, Umudugudu wa Mukoma, hafatiwe uwitwa NDIKUMANA yuriye ipoto y’amashanyarazi ari kumanura insinga na cash power ashaka kubitwara ahandi. Yahise ashyikirizwa sitasiyo ya RIB Shangi ngo akurikiranwe.

Bimwe mu bikoresho byibwe
Bimwe mu bikoresho byibwe

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi ndetse ashishikariza abaturage gukomeza gukorana na REG n’inzego z’umutekano kuranga aabakora ubwo bujura cyane cyane ko kwiba amashanyarazi bimunga ubukungu bw’igihugu.

Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’Igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

Karegeya Wilson avuga ko abafatwa bose ahanini biba byagizwemo uruhare n’abaturage ndetse REG igakorana n’inzego z’umutekano kugira ngo bafatwe.

Akomeza kandi avuga ko abaturage barangiye REG aho aba bagizi ba nabi bari bagenerwa igihembo.

Ati “REG ifatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu.Abantu baranze inyubako ziba amashanyarazi hari igihembo bagenerwa REG kubera icyo gikorwa bakoze.”

Kwiba amashanyarazi kandi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.

Ni inkuru dukesha Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

icyo njya nibaza kuki abagizi banabi mutaberekana amasura!ejo nibafungurwa baziba ibindi babigurishe nabaturage ikindi nuko ibikoresho byibikorwa remezo byibwa bigaragara mudukinjiro amatiyo yibyapa byo kihanda byibwa ibyamashanyarazi ibyamazi byose ntawe ushaka kujyayo kandi aliho birunze ahacururizwa ibyuma bishaje ngiyo indiri yibintu byose byibwa uhagiye ukajya aho bigurishirizwa abo bantu izo nganda niho byose biruhukira hali ahandi bagura bashishura insinga zamashanyarazi zibwa bafite aho bagurishiza kandi byose ni muli abo bacuruza ibyo bintu bishaje bagura nabo bajura icyabuze nubugenzuzi gusa naho ibyo biragaragara bikorwa habona ibindi birunze aho mudukinjiro naho bagurira ibyuma bishaje

lg yanditse ku itariki ya: 8-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka