Burundi: Perezida Ndayishimiye yakuyeho Minisitiri w’Intebe

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakuyeho Alain Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe amusimbuza Gervais Ndirakobuca wari Minisitiri w’Intwaro yo (Minisitiri w’Umutekano) hagati mu Gihugu.

Gervais Ndirakobuca wagizwe Minisitiri w'Intebe i Burundi
Gervais Ndirakobuca wagizwe Minisitiri w’Intebe i Burundi

Mu cyumweru gishize Perezida Ndayishimiye yari yavuze ko hari abashaka kumuhirika ku butegetsi ariko ntiyavuga abo ari bo, akaba yaravuze ko barushywa n’ubusa.

Perezida Ndayishimiye yasabye Inteko ishinga Amategeko y’u Burundi kwemeza Gervais Ndirakobuca nka Minisitiri w’Intebe wasimbuye Alain Guillaume Bunyoni.

Perezida w’u Burundi avuga ko muri Leta ye hari abigira ibihangange ngo bamaze igihe biyumvisha ko bashobora gukora ’Coup d’Etat’(guhirika ubutegetsi).

Umukuru w’u Burundi asaba abashinzwe umutekano n’iperereza kugenzura neza kugira ngo hatagira ubaca mu myanya y’intoki, aho akomeza agira ati “Inkozi z’ikibi zose ntihagire n’uwongera kuduhagararaho."

Perezida Ndayishimiye avuga ko atazongera guta umwanya yijujutira abashaka kumwangisha abaturage, akaba ndetse yizeza ko agiye gukemura ibibazo by’ingutu bafite birimo icyo kubura ibikomoka kuri peteroli.

Perezida Ndayishimiye avuga ko hari bamwe mu bategetsi mu Burundi bafatanyije n’abanyemari bashaka kugumura abaturage babahamagarira gukora imyigaragambyo, buririye ku kibazo cy’ibikomoka kuri peteroli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka