Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Mozambique yasuye Ingabo z’u Rwanda

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Mozambique, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Mozambique (IGP) Bernardino Rafael basuye ingabo z’u Rwanda ziri kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rwa Mozambique aganaira na Maj Gen Eugene Nkubito
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Mozambique aganaira na Maj Gen Eugene Nkubito

Aba bayobozi bo muri Mozambique basuye Ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado bakirwa n’umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Eugene Nkubito.

Babifashijwemo n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, hari abaturage bari barahunze basubiye mu byabo, mu bice by’Akarere ka Mocimboa da Praia no mu nkengero zako.

U Rwanda rwohereje inzego z’umutekano mu gihugu cya Mozambique mu kwezi kwa Nyakanga 2021 mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari imaze gusa nk’iyigarurirwa n’ibyihebe mu duce twayo tumwe na tumwe.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda, zagize uruhare mu guhashya imitwe y’ibyihebe byitwaje intwaro mu ntara ya Cabo Delgado, kugeza ubu tumwe mu duce tw’iyi ntara tukaba dufite amahoro n’umutekano.

Kuva muri Mata uyu mwaka ubwo hatangiraga ibikorwa bihuriweho, byo kurwanya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, hamaze gutabarwa abaturage barenga 600 bari barafashwe nk’imbohe, bakuwe mu ishyamba rya Catupa, mu Majyaruguru y’Akarere ka Macomia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka