U Burayi bushobora gukura Gaz muri Afurika

U Budage nka kimwe mu bihugu by’u Burayi gifite ubukungu cyashingiraga cyane kuri Gaz ituruka mu Burusiya, bwatangaje ko buzabona izakoreshwa mu gihe cy’ubukonje icyo gihugu kigiye kwinjiramo harimo no muri bimwe mu bihugu bya Afurika, nk’uko byatangajwe na Chancelier wabwo Olaf Scholz.

Uwo muyobozi kandi yanatangaje ingamba nshya zihari zafasha mu guhangana n’izamuka rikabije ry’ibijyanye n’ingufu (énergie).

Ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, ni bwo sosiyete nini itunganya Gaz y’u Burusiya ‘Gazprom’, yagombaga gukomeza kuyitanga binyuze mu muyoboro wa ‘gazoduc Nord Stream 1’, nyuma y’iminsi itatu yo gusanwa, ariko bitangazwa ko iyo gaz ihagaritswe gukomeza koherezwa muri uwo muyoboro, kuko ngo hari aharimo ‘fuite’(kwangirika k’imiyoboro), bigatuma gaz inyura aho itagombye kunyura.

Gusa, ku wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022, nibwo ‘Gazprom’ yatangaje ko Gaz izakomeza kugera mu Burayi inyuze muri Ukraine, mu gihe hari itsinda ry’abantu baturutse muri ‘Agence Internationale de l’Energie Atomique (AIEA)’, bari ku rugomero rwa Zaporijjia, bavuga ko intambara igikomeje hafi yarwo. Ukraine itangaza ko yamaze gutsinda ingabo z’u Burusiya mu gace ka Energador, kegereye urwo rugomero.

Chancelier w’u Budage yemeza ko bazashobora guhangana n’igihe cy’ubukonje kigiye kuza, n’ubwo haba hariho ibyo bibazo byo kutabona Gaz ituruka mu Burusiya.

Ku Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, nibwo umwe muri Guverinoma ya Qatar yatangaje ko Umuyobozi w’inama y’u Burayi (Conseil européen), Charles Michel, ategerejwe muri icyo gihugu muri iki cyumweru cyatangiye none tariki 5 Nzeri 2022, aho mu bizaba bimujyenye muri urwo ruzinduko rwe i Doha, harimo n’ibijyanye n’ingufu.

Sosiyete ya ‘Qatar Energy’, imwe mu nini ku Isi zicuruza Gaz, ngo igize iminsi igirana ibiganiro n’abaguzi bo mu Burayi bifuza kujya bagura Gaz yayo, ariko ngo nta masezerano arasinywa yo muri urwo rwego kugeza ubu.

Chancelier w’u Budage Olaf Scholz yagize ati “U Burusiya ntibukiri igihugu cyo kwizerwa mu bijyanye n’ubucuruzi bwa Gaz. Guverinoma y’u Budage yatangiye kwitegura guhangana n’icyo kibazo kuva ku ntangiriro z’umwaka, ku buryo igihugu cyiteguye neza n’ubwo umuyoboro wa ‘Gazoduc Nord Stream 1’ wakomeza gufunga igihe kirekire”.

Umwe mu bagize Komisiyo y’ubukungu mu Burayi, yavuze ko Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi byiteguye n’ubwo u Burusiya bwahagarika gaz yabwo burundu.

Mu nama yo mu rwego rw’u Bukungu yateguwe na ‘The European House’, ibera mu Mujyi wa Cernobbio mu Butaliyani, uwo Komiseri w’ubukungu mu Burayi yagize ati “Twiteguye neza guhangana n’ikoreshwa Gaz y’u Burusiya nk’intwaro”.

Uko kuba ibihugu by’u Burayi bikeneye aho byashakira Gaz byihutirwa, ngo bishobora kuba amahirwe kuri bimwe mu bihugu by’Afurika.

Umuyobozi umwe wo muri Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, ngo yemeje ko hari inama zabereye i Buruseri mu Bubiligi, zihuza u Burayi n’abahagarariye amatsinda y’ibijyanye n’ingufu muri Afurika (African energy delegations), aho ibyaganirwaga muri izo nama, ngo ari ugushaka ahandi haturuka Gaz harimo no mu Burengerazuba, ndetse no mu Majyaruguru y’Afurika.

Guverinoma ya Algeria, iherutse gutangaza umushinga yagejejweho n’ibihugu by’u Buruyi, wo kunyuza umuyoboro wa Gaz muri Sahara ‘Trans-Saharan gas pipeline’, ushobora kunyuramo Metero kibe zigera kuri miliyari 30 za Gaz buri mwaka, ituruka muri Nigeria ikagera muri Algeria, nyuma igakomereza mu Burayi.

Hari kandi n’ibindi bihugu by’Afurika nabyo ngo byamaze kuvumbura ko bifite Gaz itari nkeya, muri byo harimo Mozambique, Tanzania na Senegal, bikaba bishobora kuzabona abashoramari bayishaka gihe kidatinze.

Visi Perezida wa Nigeria Yemi Osinbajo, aherutse kwemeza ko kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, igihugu cye cyakomeje kwakira ubusabe bw’ibihugu byo mu Burayi byifuza kugura gaz yaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese ko mukivu ntawakora ubushakashatsi akamenya niba hatarimo gaz méthane gusa ahubwo ko habamo niyo abanyaburayi bakeneye?

Dido yanditse ku itariki ya: 7-09-2022  →  Musubize

Ese ko mukivu ntawakora ubushakashatsi akamenya niba hatarimo gaz méthane gusa ahubwo ko habamo niyo abanyaburayi bakeneye?

Dido yanditse ku itariki ya: 7-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka