Mali: Abasirikare ba Côte d’Ivoire 3 mu bari bafunzwe 49 barekuwe

Kuba abo basirikare bafunguwe, ngo ni igikorwa kigaragaza ubumuntu nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ibya dipolomasi muri Togo, kuko ari bo bakora iby’ubuhuza (mediation) hagati ya Bamako na Abidjan.

Batatu barekuwe ni abagore
Batatu barekuwe ni abagore

Irekurwa ry’abasirikare batatu b’Abanya-Côte d’Ivoire muri 49 bafungiye muri Mali, bashinjwa kuba abacanshuro ryaje ari igikorwa kigaragaza ubumuntu, kuko abo bafunguwe ngo ni abasirikare b’abagore.

Aganira n’itangazamakuru, Robert Dussey, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Togo yagize ati "Nashakaga kubatangariza ko Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Assimi Goïta, yemeye gufungura zimwe mu mfungwa".

Perezida wa Togo Faure Gnassingbé yavuze ko "Yishimira kuba Perezida Assimi Goïta, yemeye gukora icyo gikorwa kigaragaza ubumuntu, akarekura 3 mu mfungwa 49, kuko abo basirikare barekuwe ari ab’igitsina gore".

Umushinjacyaha mukuru wa Mali, Samba Sissoko, abinyujije mu itangazo yasohoye, yavuze ko umucamanza wakurikiranye iyo dosiye, yemeje ifungurwa ry’abo basirikare batatu ndetse no kutazongera kubakurikirana.

Minisitiri Robert Dussey yakomeje agira ati "Ibiganiro biracyarimo kuba, kugira ngo bidatinze n’abo bandi bagifunze bafungurwe vuba".

Abo basirikare 49 ba Côte d’Ivoire bagejejwe imbere y’ubutabera bwa Mali muri Kanama 2022, bakurikiranyweho kuba barashatse guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.

Tariki 10 Nyakanga 2022, nibwo abo basirikare bageze i Bamako, bambaye imyenda ya gisirikare baje mu ndege ya Kompanyi ya ‘Air Côte d’Ivoire’, gusa abo ngo nta mbunda bari bitwaje, ahubwo zazanywe n’indi ndege ziza ukwazo.

Bakigera ku kibuga cy’indege cya Mali, ngo bahise bafatwa batangira kubazwa ku mpamvu bari muri icyo gihugu, mu gihe nta nyandiko n’imwe cyangwa uruhushya bafite rusobanura ubutumwa bajemo muri Mali.

Abayobozi ba Côte d’Ivoire bavuze ko abo basirikare bari bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Mali (MINUSMA), ndetse banasaba ko bahita bafungurwa, ariko ‘UN’ yahise ibihakana, ivuga ko abo basirikare batari muri ‘Minusma’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka