FERWAFA yanze icyifuzo cya Police FC cyo kwimura umukino
Mu gihe byavugwaga ko umukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona uzahuza Police FC na Rayon Sports ushobora kwimurwa, ubuyobizi bwa Police FC izakira uyu mukino buvuga ko babyifuje ariko FERWAFA ikabyanga.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Kane tariki 9 Nzeri 2022 kuri stade ya Kigali, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umunyabanga wa Police FC, CIP Bikorimana Obed, yavuze ko bifuje ko wimurwa ariko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikabyanga.
Yagize ati "Twifuzaga ko yimurwa ikajya ku wa gatanu kuko nta kindi kintu gihari, kugira ngo abafana bazaze barebe, binjiye mu mpera z’icyumweru ariko FERWAFA ntabwo yabishimye."
Police FC ku munsi wa mbere wa shampiyona yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0, mu gihe Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|