Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Umuryango w’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yibanze ku kureba ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda na Nairobi ku bibazo by’umutekano mucye urangwa mu Burasirazuba bwa Congo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bufatanyije n’inzego z’umutekano n’Umujyi wa Kigal, i bakoranye Inama n’Abamotari tariki 14 Ukuboza 2022 igamije kunoza Umutekano, iyi nama ikaba yabereye kuri Stade ya IPRC Kigali.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida Kagame yahawe igihembo cya 2022 cy’umuyobozi wa Afurika wabaye intangarugero mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Iki gihembo Umukuru w’Igihugu yagiherewe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inama ihuza Umugabane wa Afurika na Amerika izwi nka ’U.S-Africa Leaders Summit’.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro cy’ikipe ya Rayon Sports ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, iyo kipe yasinyanye amasezerano n’umuterankunga mushya, ari we ‘RNIT Iterambere Fund’.
Abanyeshuri biga Siyansi ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya ADEC Ruhanga mu Karere ka Ngororero, bamaze amezi abiri bavumbuye umuti w’ikaramu yandika bifashishije ibimera, bakifuza ko bafashwa kugera ku ikaramu yajya no ku isoko igafasha abandi.
Imiryango itatu yita cyane cyane ku kurwanya ihohoterwa, ku buzima bw’imyororokere no kwita ku rubyiruko, ifatanyije n’Inama y’Igihugu y’Abagore n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, baherutse guhuriza hamwe imbaraga, bategura ubukangurambaga bugamije gushishikariza urubyiruko kurangwa (…)
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francisco arizihiza imyaka 53 ahawe ubupadiri.
Serge Brammertz, Umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yashimye uburyo Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyigikira gahunda z’uru rwego mu gushashikisha abakekwa bashya ndetse no mu gihe cy’iperereza.
Impanga z’abana icyenda ari na zo zonyine zifite uwo mwihariko cyangwa se agahigo ko kuvukira rimwe ari umubare munini kandi bakabaho, batashye mu gihugu bakomokamo cya Mali bameze neza bose, nyuma yo kumara amezi 19 muri Maroc aho bavukiye.
Dr. Eric Remera ushinzwe ubushakashatsi kuri Sida mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), avuga ko n’ubwo ufata imiti ya Sida neza agera aho akagira abasirikare bahagije na virus nkeya mu mubiri bityo akaba ashobora kutayanduza, bidakuraho ingamba zo kutayikwirakwiza.
Abahagarariye abandi mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro ibitse Amateka yo kuyihagarika (mu Nteko), bahavana gahunda yo kujya kurwanya amacakubiri.
Abantu bagera ku 120 bapfuye abandi barakomereka nyuma y’imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura idasanzwe, yaguye mu Murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa.
Mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane, serivisi z’umuvunyi zegereye abaturage i Nyamagabe, hanyuma mu Murenge wa Gasaka bahereye bagezwaho ibibazo byiganjemo iby’uko abantu bagiye baburana bagatsinda, ariko ntibarangirizwe imanza.
I Washington DC, ku mu goroba wa tariki 13 Ukuboza 2022, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, byibanze ku mubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Mozambique.
Mu kiganiro yatanze mu nama y’iminsi itatu iteraniye i Washington muri Amerika, ikaba ihuje ubuyobozi bwa Amerika n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika, Perezida Kagame yavuze ko kugira ubumenyi mu by’isanzure bufite uruhare rukomeye mu guhangana n’ibibazo bitandukanye byugarije Isi.
Nyuma y’uko impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme muri Nyamagabe, zikoze imyigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi ngo burimo gukorerwa ababo (Abatutsi) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), abo mu zindi nkambi na bo bakomerejeho ku wa Kabiri.
Ikigo Novartis cy’Abasuwisi gikora imiti, cyatanze ibihembo ku mishinga ine muri 40 yo mu bihugu bya Afurika yahatanye, aho uwa mbere ari uw’Abanyarwanda, ukaba wahembwe Amadolari ya Amerika ibihumbi 250$ (ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 250).
I Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), harabera inama ihuza icyo gihugu n’Umugabane wa Afurika, ikaba yaritabiriwe n’abayobozi b’ibihugu 49, aho mu bizaganirirwaho harimo umutekano, ubukungu, ubuzima, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuzabaha abasifuzi beza ku mukino uzabahuza na APR FC ku wa 17 Ukuboza 2022.
Igisirikare cya Somalia gishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika yunze Ubumwe, cyashoboye kuvana abarwanyi ba al-shabab mu duce twa Galmudug na Hirshabelle, habarizwa uwo mujyi w’ingenzi wa Adan Yabal.
Mu masaha ya saa moya z’umugoroba tariki ya 13 Ukuboza 2022 mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu gace ka Kicukiro Centre, habereye impanuka ikomeye, abantu babiri bahasiga ubuzima abandi babiri barakomereka bikomeye.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ubuziranenge ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), Uwumukiza Beatrice, avuga ko muri iki kibazo cy’izamuka ry’ibiciro bazakomeza kurengera umuguzi, kugira ngo adahendwa n’abakora ubucuruzi butubahirije amategeko.
Mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, ikaba yabereye mu gace kazwi nka Kicukiro Centre, hafi y’ahaherutse kubakwa imihanda igerekeranye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ikipe ya Rayon Sports yashyikirijwe ku mugaragaro ikibuga cy’umupira w’amaguru, yubakiwe n’umuterankunga wayo SKOL.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, ikipe ya Musanze FC yatangaje ko yatadukanye na Nshimiyimana Maurice wari umaze umwaka ari umutoza wayo wungirije, ugiye gukomeza amasomo y’ubutoza.
Kuva tariki ya 9 kugeza tariki ya 13 umuhanda wa kaburimbo Liziyeri-Nyabagendwa-Rilima-Kabukuba-Kabuga, ntabwo ari nyabagendwa kubera ikibazo cy’umwuzure watewe n’amazi y’ikiyaga cya Kidogo, giherereye mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko uruganda rwa Kinazi rutunganya ifu y’imyumbati, rugiye kongererwa ubushobozi bw’umusaruro rutunganya ukava kuri toni 40 z’imyumbati ku munsi ukagera kuri toni 120 ku munsi.
Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), arahamagarira amahanga guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, batuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Impugucye mu birebana n’ubuzima bw’imyororokere zitangaza ko umwana w’umukobwa watewe inda imburagihe, atagombye kubuzwa amahirwe yo kwiga kubera ko yabyaye. Gusa, bamwe mu bangavu batewe inda bavuga ko ubuzima bubi bahura nabwo butaborohereza kongera gusubira mu ishuri.
Itsinda ry’Abanyarwanda n’inshuti zabo z’Abanyamahanga baturutse mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, u Burayi, Amerika na Asia, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Karangazi, Akagari ka Nyagashanga mu gutera ibiti ku buso bwa hegitari 15.
Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana ikibazo cy’abangavu bahohoterwa, aho bamwe baterwa inda bikaba intandaro y’ubuzima bubi kuri bo no ku bo babyara, gusa hari abo mu Karere ka Musanze biboneye abagiraneza babagarurira ikizere cyo kubaho.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko udukingirizo tugiye kujya tuboneka ku buntu muri za farumasi, ku bantu bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25, kugira ngo bigabanye gutwara inda zitifuzwa mu rubyiruko.
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya mu biruhuko bisoza (…)
Ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, ikipe ya APR FC na Rutsiro FC ni yo yasoje umunsi 13 wa shampiyona mu mukino APR FC yatsindiyemo Rutsiro FC i Rubavu ibitego 2-0. Ni umukino ikipe ya APR FC yinjiyemo hakiri kare kurusha ikipe ya Rutsiro FC kuko yatangiye gusatira izamu ryayo kuva umukino ugitangira. Mbere y’uko igice (…)
Nyuma y’amezi abarirwa muri atatu gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bihagaritswe no kutabasha kwiyandikisha kubera ikoranabuhanga ritari rigikora, ubu noneho byasubukuwe kuko n’ikoranabuhanga ryakosowe.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nta terambere ryagerwaho mu gihe iteka hahora hasubirwamo ibintu bimwe gusa, kuko bituma hari byinshi by’ingenzi bitagerwaho.
Urubyiruko rusaga 200 rwo mu Karere ka Ruhango, rurishimira iterambere rugezeho kuko rwabashije kwihangira imirimo rubifashijwemo na gahunda ya Rungano ndota, ibahugura ndetse ikabaha igishoro kigizwe n’inguzanyo n’inkunga.
U Rwanda na Nepal birateganya gusinyana amasezerano yerekeye ubwikorezi bwo mu kirere, aho hazajya hakorwa ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi nk’uko itangazamakuru ryo muri Nepal ryabitangaje.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022, azatangazwa ku wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022.
Urubyiruko rugera kuri 330 rwaturutse mu Rwanda no mu mahanga (Diaspora) rwitabiriye Itorero Urungano mu Karere ka Musanze rwasabwe kwirinda amacakubiri, bakubakira ku Bunyarwanda, birinda ibibatanya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, impunzi zituye mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, zakoze urugendo rwo kwigaragambya zamagana ubwicanyi ngo burimo gukorerwa abitwa Abatutsi mu gihugu cyabo.
Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, akaba yaranashinze inzu ifasha abahanzi yitwa ‘The Mane Music’, yapfushije se umubyara azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, Perezida Paul Kagame uri i Genève mu Busuwisi, yakiriwe na mugenzi we Ignazio Cassis.
Rumwe mu rubyiruko mu Karere ka Nyagatare ruraburira bagenzi babo batinya kujya kugura udukingirizo ngo batitwa abasambanyi, ko ibyo ari ubujiji no kudakunda ubuzima bwabo.
Ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, habere amasengesho yahuje abakozi bose bo mu karere, amadini n’amatorero, mu rwego rwo gushyira hamwe mu gushyashyanira umuturage.
Amezi atatu arashize abatuye Akarere ka Rubavu bahedwa ku musaruro w’ibitunguru, uboneka mu Mirenge ya Busasamana na Mudende, none hiyongereyeho n’uw’amashu nawo bavuga ko batizeye kubonera isoko, gusa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ngo hari umushinga iteganya gukora wakemura icyo kibazo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kigiye gutangira gukoresha udukoko twiswe ‘inshuti z’abahinzi’ dufasha mu kurwanya nkongwa idasanzwe, ibangamiye cyane abakora umwuga w’ubuhinzi cyane cyane ubw’ibigori, kuko itubya umusaruro.
Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yegukanye igihembo cyitwa ‘Public Innovation Award’, mu irushanwa ryiswe Hanga Pitchfest 2022, mu muhango wabereye kuri BK Arena i Remera mu Karere ka Gasabo.