Amateka y’umuhanzi Rubayita Théophile watanye n’ababyeyi afite myaka 12

Nyakwigendera Rubayita Théophile wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Uyu mwana ni we mahoro’, yavutse ku itariki 10 Nyakanga 1947 muri komine Giciye Perefegitura ya Gisenyi, ariko umuryango we waje kujya i Byumba kubera akazi Rubayita arahakurira ahiga n’amashuri abanza.

Mu 1959 agize imyaka 12, Rubayita yagiye kwiga mu iseminari nto i Kabgayi, ariko ababyeyi be n’abavandimwe bane baza guhunga imvururu zo muri iyo myaka bajya muri Uganda, Rubayita wari umwana wa kabiri asigara mu Rwanda wenyine.

Mbere y’uko bahunga ariko, ise yasabye abafurere b’aba Josephites bari baturanye i Byumba ngo bazamumenyere umwana nabo babimufashamo bamushinga bagenzi babo bari bafite ikigo cy’impfubyi i Kabgayi, abandi bana bajya mu biruhuko Rubayita n’izindi mpfubyi bakagumayo kugeza arangije kwiga.

Amaze kubona akazi, yatangiye kwegeranya udufaranga ngo azajye gushakisha umuryango we n’ubwo atari azi aho bari baherereye, nk’uko twabibwiwe n’uwo bashakanye Mujara Didacienne bakunze kwita Mama Fiston.

Amaze kubona ubushobozi yateze imodoka ajya gushakisha umuryango we ariko ananirwa atarababona agaruka mu Rwanda yumva ko batakiriho, ni ko kugerageza kubyakira atangira gucuranga no kuririmba, ari bwo yahimbye indirimbo ye ya mbere ‘Uyu mwana ni we mahoro’.

Mujara na Rubayita bakiri bato
Mujara na Rubayita bakiri bato

Amaze guhura na Mama Fiston mu 1975, bakirambagizanya yamubwiye ko iyo ndirimbo yayihimbye kera atekereza uko uwo bazakundana azaba ameze, nuko bamaze gushimana amubwira ko ari we. Mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio, Mama Fiston aragira ati :

“Tukimenyana yambwiye ko ari njye yayihimbiye ariko ndabihakana, hanyuma aza kuntekerereza uko yayihimbye yicaye mu gashyamba arimo gutekereza uko uwo bazabana azaba ameze, ndetse akabisengera asaba Imana ngo azabone uwo yifuza, hanyuma uwo yaguyeho bwa mbere ari we njye, ambwira ko indirimbo ari iyanjye.”

Mama Fiston yanaboneyeho kubwira abantu bose bihaye uburenganzira bwo gusubiramo iyi ndirimbo ko bahemutse, usibye umuhanzi Ben Kayiranga wayisubiyemo ayita iye, nyuma akaza kubisabira imbabazi ku mugaragaro.

Rubayita na Mujara ku munsi w'ubukwe bwabo
Rubayita na Mujara ku munsi w’ubukwe bwabo

Iyo ndirimbo imaze kwamamara kuri Radiyo Rwanda, ababyeyi ba Rubayita baje kumenya ko ari we, bandikira abayobozi ba Radiyo babasaba ko bazamubashakira bakamubwira ko bakiriho barabimukorera, Rubayita nawe aza kugira amahirwe ahura n’umugabo wigeze gukina muri Kiyovu Sports witwa Kamatari, wari umushoferi w’amakamyo wajyaga kuzana ibicuruzwa muri Uganda anahamenyereye nawe abimufashamo.

Nyuma y’uko uwari Perezida w’u Rwanda Habyalimana Juvenal abeshye Abanyarwanda bari barahunze ko mu gihugu hagarutse amahoro ahagana muri za 80, Rubayita yasabye Kamatari gusubirayo, aragenda arabashakisha abageraho ariko asanga nyina ntakiriho amuzanira se gusa, abavandimwe basigarayo.

Ise amaze kugera mu Rwanda umuhungu we yaramwubakiye, ashaka undi mugore babyara abana babiri, ariko bose bishwe muri Jeneoside yakorewe Abatutsi mu 1994; Rubayita nawe baramutema cyane, bamuca intoki z’ibumoso bamutema no ku ijosi, biza kumuviramo kanseri ari nayo yamuhitanye mu 2010.

Ibumoso Rubayita Francis (Fiston) Mujara Didacienne, Rubayita César (Petio)
Ibumoso Rubayita Francis (Fiston) Mujara Didacienne, Rubayita César (Petio)

Rubayita Théophile na Mujara Didacienne bafitanye abana babiri: Rubayita Francis Victor (Fiston) na Rubayita Cesar (Petio) wigeze gukina mu ikipe y’igihugu ya Volleyball.

Mbere ya Jenoside, Rubayita yacuranganye n’abahanzi batandukanye barimo Makanyaga Abdul muri Les Copins, yaririmbye no muri Chorale de Kigali ya Matayo Ngirumpatse waje kwirukanamo Abatutsi, Rubayita akajya muri Chorale Indahemuka.

Usibye Uyu mwana ni we mahoro, Rubayita yahimbye izindi ndirimbo nyinshi zirimo ize bwite nka: Kure y’amaso, Nzigira i Kigali, Umumaranyota, Umusizi nagarutse, Salut l’amour, Nsingize iwacu, Urukundo rwa kabiri, l’arbre du village…ariko inyinshi muri zo ntiyigeze azishyira kuri Radiyo Rwanda.

Rubayita yanyuzagamo akigisha umugore we gucuranga
Rubayita yanyuzagamo akigisha umugore we gucuranga

Izindi ni izo yaririmbye akiri muri Chorale Indahemuka zirimo izo muri Zaburi ya 116 na 148 yakundaga cyane, n’izindi nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana ihe umugisha aba bana n’abazabakomokaho

iganze yanditse ku itariki ya: 20-03-2023  →  Musubize

Aruhukire mu mahoro kandi intwari ntipfa ihoraho. Abana bezaaaa

iganze yanditse ku itariki ya: 20-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka