Hari ibihugu byatangiye gukura abaturage babyo muri Tunisia

Bamwe mu banyeshuri b’abirabura biga mu gihugu cya Tunisia, batangiye gusubira mu bihugu byabo nyuma yo kuvuga ko barimo bakorerwa ihohoterwa.

Abirabura batangiye kuva muri Tunisia
Abirabura batangiye kuva muri Tunisia

Abo banyeshuri bakomoka mu bihugu bya Nigeria, Côte d’Ivoire na Guinée, barimo gufashwa gutaha bavuga ko hari bagenzi babo bakubiswe, abandi bagafungwa ndetse n’inzu zabo zigatwikwa, nyuma y’ijambo rya Pereida wa Tunisia, Kais Saied, yavuze mu cyumweru cyashize ko urujya n’uruza rw’abimukira ari amayeri yo gusahura igihugu cye, mu kagambane k’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika bafatanyije n’u Burayi.

Bimwe mu bihugu bifite abantu muri Tunisia, byamaze kohereza indege zo kubavana muri iki gihugu.

Kuva icyo gihe, Perezida wa Tunisie yatangaza iryo jambo, abimukira bava muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, barahagaritswe ntibongera kwinjira muri icyo gihugu.

Umuvugizi wa Leta ya Côte d’Ivoire, Amadou Coulibaly, yabwiye AFP ko Leta irimo ikora ibishoboka byose kugira ngo irokore ubuzima bw’abaturage bayo bari muri Tunisia, kugira ngo hatagira uhakomerekera.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu ibarura yanaditse mu mwaka wa 2021, yatangaje ko Tunisia ifite abimukira bakabakaba 21.000 bavuye mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Perezida Kais Saied ahakana ko atigeze ashishikariza abaturage b’iki gihugu gukora iri vanguraruhu, ndetse ngo akabangurire gukorera urugomo n’ihohotera abirabura, kuko we yavuze ko atumva impamvu abimukira binjira mu gihugu cye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abifata nk’aho Tunisie nk’igihugu cya Afurika, kidafite aho gihuriye n’igihugu cy’Abarabu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se kuki abantu batabona ko iyi si twese twayihawe ngo twese tuyuturemo amahoro?Usanga hali ibihugu bimwe bironda ubwoko,bikibagirwa ko twese abantu dukomoka ku muntu umwe,Adam.Niba twese twakundanaga,ibi byose byavaho:Kwicana,intambara,ruswa,ubusambanyi,kwikubira,etc...
Abakora ibyo imana itubuza,bajye bibuka ko izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko ijambo ryayo rivuga.

kagabo yanditse ku itariki ya: 3-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka