RICTA yatanze amahugurwa ya DNS ku bakozi ba Leta n’ibigo byigenga

Ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere AkadomoRw cyatanze amahugurwa y’icyumweru ya DNS (Domain Name system), ku bakozi bashinzwe ikoranabuhanga ba Leta, amabanki n’ibigo by’abikorera kugira ngo birusheho kubafasha mu kazi kabo.

Ubumenyi bahawe bugiye kubafasha kurushaho gukora neza akazi kabo
Ubumenyi bahawe bugiye kubafasha kurushaho gukora neza akazi kabo

Ni amahugurwa yari yitabiriwe n’abagera kuri 30, agamije gufasha abahuguwe kongera ubumenyi buzabafasha mu kazi kabo ka buri munsi ariko na none bafasha mu guhugura abandi batari bagerwaho n’ubumenyi bahawe.

Ubundi DNS ifasha guhuza izina riranga ikigo runaka rikoreshwa ku mbuga nkoranyambaga n’imibare yitwa IP Address na yo ishobora gukoreshwa mu gufungura urubuga rw’ikigo runaka.

Abahuguwe bavuga ko amahugurwa bahawe ari ingirakamaro kubera ko bari basanzwe bakoresha DNS bakuye hanze ariko ubu bakaba bafite ubushobozi bwo kwikorera izabo, ku buryo ubumenyi bahawe nta kabuza ko hari byinshi buzakemura mu kazi kabo ka buri munsi.

Jackson Ntarindwa ni umwe mu bahuguwe. Avuga ko ubusanzwe babonaga DNS babanje kubisaba mu bigo byo hanze y’u Rwanda, ariko ubumenyi bahawe bukaba buzabafasha kubyikorera.

Ati “Ubumenyi twagize buzadushoboza kwikorera izacu DNS nta bindi bigo byo hanze dushingiyeho, kuko twabashaga kwishyura amafaranga menshi agera ku madorali 100 buri kwezi, ariko ubu ngubu nta kintu tuzajya twishyura, ikintu bigiye kudufasha ni umutekano w’ibyo tuba tubitse”.

Mugenzi we witwa Cedric Habimana ati “Akenshi usanga imbogamizi ziba zihari ari uko abantu baba bakora ibintu ariko batabyumva neza. RICTA icyo yakoze ni ukugira ngo ibongerere ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo umusaruro wiyongere mu rwego rwa tekiniki”.

Abahuguwe bitezweho gufasha abandi batarahugurwa
Abahuguwe bitezweho gufasha abandi batarahugurwa

Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Grace Ingabire, avuga ko hari umusaruro biteze ku bamaze guhugurwa.

Ati “Uyu munsi usanga ibigo bisohora amafaranga menshi ajya hanze y’Igihugu kugira ngo bahugure abakozi babo, twebwe nka RICTA mu ntego zacu ni uko twazana abantu bafite ubwo bumenyi buhanitse ku buryo mu Rwanda tuzaba dufite abakozi bafite ubumenyi bwinshi”.

RICTA imaze gutanga amahugurwa nk’aya ku bakozi bakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga 600 bakaba bafite intego yo guhugura abageze ku 1000 mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka