Dore uko warinda impyiko zawe ibizangiza

Impyiko ni ingenzi mu buzima bw’umuntu ku buryo bukomeye, bityo ni ngombwa kuzitaho no kuzirinda, binyuze mu kurya indyo yuzuye kandi iboneye, no kugenzura amafunguro umuntu afata cyane cyane za poroteyine n’ibyo kurya birimo umunyu mwinshi.

imboga n'imbuto bifasha mu ndyo iboneye ituma impyiko zikora neza
imboga n’imbuto bifasha mu ndyo iboneye ituma impyiko zikora neza

Impyiko ni ingingo zifatiye runini umuntu kimwe n’umutima cyangwa se ibihaha, kuko ni zo zisohora imyanda mu mubiri, iyo myanda ikaba yinjira mu mubiri ituruka mu byo umuntu arya cyangwa se anywa. Urugero nka ‘urée’, ituruka mu igogora rya poroteyine, ‘acide urique’ n’indi myanda.

Ku rubuga ‘TopSante’ bavuga ko uretse kuba impyiko zisohora imyanda mu mubiri, zigira n’akandi kamaro ko kuringaniza ubutare n’imyunyu ngugu umubiri w’umuntu ukenera, harimo potassium, sodium ndetse na calcium bituruka mu mafunguro, impyiko zigakora n’ibindi bitandukanye bituma umuntu agira ubuzima bwiza.

Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwiza bw’impyiko, no kuzirinda indwara zitandukanye zazangiza zikanazibuza gukora uko bikwiye, inzobere mu buvuzi zisobanura ko ari byiza gufata indyo yuzuye kandi iboneye. Kunywa amazi ahagije kandi ku buryo buhoraho ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri.

Uko kwita ku mirire myiza no gukora siporo, ngo biba ari n’uburyo bwo kwirinda kugira ibiro by’umurengera n’umubyibuho ukabije, kuko ibyo byombi byongera ibyago byo kurwara indwara z’impyiko.

Kurya umunyu, nacyo ngo ni ikintu kigomba kwitonderwa, umuntu akawurya mu rugero, kuko kurya umunyu mwinshi ngo nabyo byongera ibyago ibibazo by’umuvuduko w’amaraso ukabije, kandi ukaba ukunze kuba intandaro y’ibibazo.

Amafunguro arimo za Poroteyine n’ibinure byinshi, abituma impyiko ziruha cyane kubera ko zikora nk’akayunguruzo. Mu rwego rwo gukumira no kwirinda utuntu tumeze nk’utubuye tujya mu mpyiko, inzobere mu buzima zivuga ko byaba byiza umuntu agabanyije isukari akoresha mu byo arya cyangwa se anywa. Ikindi ni ukugabanya ibinyobwa birimo Gaze kuko ibyo byombi bigira uruhare mu gutuma inkari zijyamo aside, kandi ibyo ari byongera ibyago by’uko habaho utwo tubuye mu mpyiko.

Ku rubuga ‘Fondation du rein’, bavuga ko ibyo umuntu arya cyanywa anywa, bigira uruhare mu gufasha impyiko gukora neza, iyo bidakwiye bikaba byazitera ibibazo. Bakagira inama abantu uko bakwifata mu rwego rwo kwita ku mpyiko zabo.

Kugabanya cyangwa se kwirinda ibirirwa bizana aside nk’inyama, fromage, amagi, ibinyampeke, ahubwo umuntu akitabira kurya amafunguro arimo imboga n’imbuto.

Ikindi ni ukugabanya poroteyine umuntu afata ku munsi, kuko iyo impyiko zidakora neza, bitazorohera gusohora imyanda uko bikwiye, bityo bigatera indwara igenda ikura gahoro gahoro, uko imyanda cyangwa uburozi bugenda bwirunda mu mubiri. Gusa nanone ngo si byiza kugabanya poroteyine munsi ya 0,6g ku munsi, ibyiza ni ukubona poroteyine 0,8g ku munsi.

Ibyiza kandi ni ukurya poroteyine zikomoka ku bimera kurusha kurya izituruka ku nyamaswa. Muri soya, ngo habonekamo Poroteyine nziza ikomoka ku bimera, ndetse no mu bindi binyamisogwe bitandukanye, ariko nabwo igafatwa ku rugero ruringaniye.

Ubundi umuntu mukuru ntiyagombye kurenza 6g z’umunyu ku munsi, ariko ngo hari uwo usanga wihishe mu migati, muri za fromage, mu biryo byo mu bikombe, muri za biswi no mu bindi ku buryo birangira umuntu ariye umunyu mwinshi ugereranyije n’uwo akwiye kuba arya. Ibyo byose, abahanga mu by’ubuzima bavuga ko bigomba kwitabwaho, abantu bakirinda kongera umunyu mu mafunguro ku meza.

Mu gihe impyiko z’umuntu zidakora neza uko bikwiye kandi, amaraso ntavamo ‘phosphore’ y’umurengera iba iyarimo, kandi iyo phosphore na calcium bibaye byinshi bishobora gukora ububiko bunini bwa calcium mu mitsi, mu bihaha, mu maso ndetse no mu mutima. Ni yo mpamvu abantu bagirwa inama yo kugabanya ibiribwa bikize cyane kuri phosphore nka sardines, imboga zumishije, inzoga zo mu bwoko bwa ‘bière’, amata, za fromage ndetse na za chocolat.

Indi nama abaganga bagira abantu mu rwego rwo kwirinda indwara z’impyiko, ni ukugabanya ibiro, kuko kugira ibiro byinshi, indwara y’umubyibuho ukabije (obésité) ndetse na Diyabete, biri ku isonga mu kubangamira ubuzima bwiza bw’impyiko, kuzifasha gukora neza no kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima, bisaba gutakaza ibiro by’umurengera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka