Abahanzi ba gakondo barashakisha uko abato bamenya amateka y’iwabo

Abahanzi b’Abanyarwanda n’Abarundi ariko bafite umwihariko wo gukora injyana za gakondo, bavuga ko bakunze guhura n’imbogamizi ahanini ziterwa n’urubyiruko rutazi neza amateka y’ibihugu byabo, bakaba barimo bashakisha uko barufasha kuyamenya bifashishije ibitaramo.

Kalisa Rugano, umuhanzi gakondo akaba n'umwanditsi (Ifoto: Igihe)
Kalisa Rugano, umuhanzi gakondo akaba n’umwanditsi (Ifoto: Igihe)

Kutayamenya neza ngo biterwa n’uko abakoloni bagiye bayagoreka, ahubwo bakabacengezamo ay’ibihugu byabo ku buryo byibagije Abanyarwanda n’Abarundi amateka n’umuco w’ibihugu byabo, ari nabyo bituma badakunze kwitabira ibitaramo bya gakondo.

Abahanzi bahuriye mu gitaramo ‘Kaze Rugamba’, kiba gikubiyemo imbyino z’Abanyarwanda n’Abarundi, Ibisigo, Amahamba n’Ibicuba hamwe n’Ingoma z’Abanyarwanda ndetse n’iz’Abarundi, nka kimwe mu bintu bifite amateka akomeye ku mpande z’ibihugu byombi, bavuga ko kuba urubyiruko rudakunze kumenya amateka ari imbogamizi, ariko ngo kuba bagifite abasaza bayazi ni andi mahirwe akomeye bashobora kubyaza umusaruro.

Omer Nzoyisaba
Omer Nzoyisaba

Omer Nzoyisaba ni umuhanzi w’Umurundi ukora gakondo, avuga ko imbogamizi bahura nazo uyu umunsi ari ukutimenya, kubera ko ubukoloni bwaberetse ko ibigize umuco wabo byose nta gaciro bifite, ku buryo kubigarura urubyiruko ruba rwumva ko urimo kubasubiza inyuma.

Ati “Muri iki kinyejana kubigarura bikongera bikaba ibyacu nkatwe urubyiruko tukabigenderamo, ni nko gusubira kuba mu Rwanda cyangwa u Burundi bwa cyera, uhura n’abantu bamaze kwinjirwa n’imico y’ubukoloni, ugahangana n’ibyo byose birimo imitima yahindutse. Iyo mitima ikaba igizwe n’abayobozi, abo tubana, tuvukana, bigatuma ubanza kurwana intambara yo gusobanura ibyo ukora uko bimeze”.

Yannick Niyonzima na we ni umuhanzi ukora gakondo, avuga ko bakeneye gukora ibintu bifite umwimerere, kugira ngo barusheho gushishikariza urubyiruko kubikunda.

Ati “Ikintu dukwiye gukora ni ukumenya ko dukeneye kuzamura umwimerere w’ibyo dukora, bikadufasha ko ruriya rubyiruko rurimo kuducika, tubereke ko natwe dufite ibintu bifite umwimerere, kuko bariya ba Beyonce n’abandi bose ibyo babyina bafatira icyitegererezo kuri Afurika kuko Amerika nta muco igira, za Rap ni ibyivugo bagiye bahindura”.

Yannick Niyonzima avuga ko bihatira gukora ibihangano bishobora gukurura abato
Yannick Niyonzima avuga ko bihatira gukora ibihangano bishobora gukurura abato

Kalisa Rugano ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo ku mateka y’u Rwanda, avuga ko akenshi babura abo babwira amateka kubera ko ntawe uba abyitayeho.

Ati “Ubu dutangiye kubyitaho kuko turimo kubabara cyane, ni cyo gituma dutangiye kwibaza ngo kuki turiho dutya, dusonza, tutiga, duhunga, tutari iwacu, tutagira umuco, icyo gihe dutangira kwisubiraho tugashaka ibisubizo. Iyo hakozwe ibitaramo bikitabirwa, ni intambwe ikomeye yo kuva muri urwo ruziga badushyizemo, kuko nta nzira iva muri urwo ruziga yoroha”.

Igitaramo Kaze Rugamba cyibutsa ubumwe bw’Abanyarwanda n’Abarundi, guhera ku ngoma y’Abami na nyuma yaho, uburyo bahoze ari umwe ntawe ushobora kubameneramo, kigiye kongera kuba ku nshuro yacyo ya kabiri, aho kiba kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Werurwe 2023, guhera saa moya z’umugoroba mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Remera ahahoze KIE.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka