Aratabariza umwana wavukanye indwara aho bitumira, ifata ku gitsina no ku mukondo

Uwitwa Mageza Esdras utuye mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki, Akagari ka Bukomane, Umudugudu wa Gakire, aratabariza umwana we witwa Uwimpuhwe Alice uhora avuzwa indwara idasanzwe yitwa Vitiligo.

Ni indwara abaganga bavuga ko idapfa gukira kuko iri mu maraso, ikaba ari iyo kubura imisemburo yitwa ’melanine’ itanga ibara ry’uruhu.

Uwimpuhwe Alice yavukanye iyo ndwara imeze nk’agasebe aho bitumira, ariko kugeza ubu kakaba kagenda gafata n’ibindi bice birimo umwanya we w’ibanga(ku gitsina) no ku mukondo.

Mageza (umubyeyi wa Uwimpuhwe) avuga ko utwo dusebe tubabaza umwana ku buryo bukabije, cyane cyane akamufahe ku mwanya w’ibanga mu gihe yihagarika.

Mageza agira ati "Ni akabyimba katurutse mu kibuno, karaza gafata n’igitsina no ku mukondo, iyo agiye kwihagarika arababara cyane, ashobora kuba arwaye mu mara mu nda, noneho kiriya kikaba ari ikimenyetso".

Ati "Ibindi abaganga b’i Kanombe ni bo babimenya, bo barambwira ngo ’iriya ndwara ntabwo ijya ipfa gukira, ngo ni ugukomeza bakagerageza".

Mageza avuga ko abaganga bahora bandikira umwana we imiti igurwa amafaranga arenze ubushobozi bwe, itishyurwa na ’mituelle’ kandi y’ubwoko butandukanye.

Avuga ko hari iyo ajya kugura kuri farumasi bakamuca amafaranga ibihumbi 30 Frw kandi itari burenze ukwezi, ku buryo ngo bimaze gushyira umuryango wose mu bukene bukomeye.

Mageza avuga ko yabwiwe n’abantu batandukanye ko aramutse agiye kuvuza iyo ndwara mu mahanga ishobora gukira, ariko ku Bitaro bya Kanombe bakaba nta cyizere bamuha cy’uko bazandikira Minisiteri y’Ubuzima ikamwoherezayo.

Impapuro zo kwa muganga zigaragaza ko iyo ndwara yitwa Vitiligo Périnéal. Abaganga twaganiriye basobanura ko iyo ndwara ari iy’uruhu n’ubwo iba mu maraso.

Col Dr Jean Paul Bitega ukora mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe yemeza ko indwara ya Vitiligo igoye kuvura, ariko ko hari imiti iri muri za farumasi zo mu Rwanda umuntu ashobora gufata bikazatwara igihe kinini atarakira.

Col Dr Bitega akagira ati "Vitiligo ntabwo iri mu rwego rw’indwara dushobora kwandikira umuntu ngo ajye kuyivuriza hanze, ntabwo ibagwa kuko ni indwara y’uruhu kandi imiti batanga i Burayi ni na yo batanga hano mu Rwanda".

Mageza Esdras asaba abagira neza bose bashobora kumufasha kubona imiti y’umwana we, ko ubufasha babunyuza kuri telefone ye 0786000815 iri muri Mobile Money.

Impapuro zo kwa muganga zigaragaza uburwayi bwa Uwimpuhwe Alice

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega tujye tumenya ko indwara zose zitavurwa kwa muganga, hariho nizidakira. Ibyo ni ukuri gusharira ariko kandi ntacyo wahinduraho. Niba muganga akubwiye ko indwara idakira, ukwiye kubyakira, naho ibisigaye ni ugusaza imigeri no gupfusha ubusa umutungo wakagombye kuba ukora ibindi.

Innocent yanditse ku itariki ya: 5-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka