Indwara z’amenyo ziri mu ziza imbere zivuzwa ku Kabutare

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare buvuga ko indwara z’amenyo ziri mu ziza imbere mu zivuzwa n’ababagana, nyamara kuyagirira isuku byafasha kudakenera kujya kwa muganga.

Abantu barakangurirwa kugira isuku y'amenyo birinda indwara zayo
Abantu barakangurirwa kugira isuku y’amenyo birinda indwara zayo

Dr Jean Baptiste Ntihumbya uyobora ibi bitaro agira ati “Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2021-2022, indwara y’amenyo ni yo yivujwe cyane kurusha izindi kuko twakiriye abarwayi bagera ku 1,156. Icyo gihe yakurikirwaga n’imvune ndetse n’ibikomere bituruka ku mpanuka no ku kurwana, hanyuma indwara z’igifu, izo mu ngingo n’amagufwa...”

Naho muri uyu mwaka watangiye muri Nyakanga 2022, kugeza ubu indwara za allergie z’amaso ni zo ziri ku isonga, zigakurikirwa n’iz’amenyo, igifu, amagufwa n’ingingo, kuvunika no gukomereka.

Dr Ntihumbya asobanura ko ku bijyanye n’indwara z’amaso, kwirinda allergie nta kundi uretse kumenya ikiyitera, hanyuma umuntu akacyirinda. Izindi ndwara z’amaso bajyaga bagira ahanini ngo ni iz’ishaza, ariko ku bufatanye na One Sight abayarwaye bagiye babagwa, ku buryo ababagana bafite iki kibazo batakiri benshi.

Akomeza agira ati “Indwara z’amenyo zo kuzirinda birashoboka, kandi nta kundi uretse kuyagirira isuku, umuntu akiborosa igihe cyose amaze kurya. Ubundi mu kanwa haba mikorobe zitagira icyo zitwara. Iyo umuntu amaze gufungura ntiyiborose, za mikorobe zijya gushakisha amasukari aba yasigaye mu kanwa aturuka ku byo umuntu yariye, zikagenda zicukura amenyo.”

Yungamo ati “Ikindi abantu bakwiye kuzirikana ni uguhindura uburoso bwoza amenyo buri mezi atatu. Kuko iyo bumaze igihe kinini butangira kubika mikorobe, bigatuma umuntu ashobora kurwara indwara z’amenyo byoroshye.”

Ikindi ngo igihe umuntu yumvise atangiye kubabara amenyo, akwiye kwihutira kujya kwa muganga, nta kwishakira imiti imugabanyiriza ububabare. Kwivuza hakiri kare bishobora gutuma igihe iryinyo ryari ritangiye kwangirika barihoma, bityo umuntu yanagira isuku y’amenyo bigatuma nta bibazo by’amenyo agira.

Indwara ya Malaria yo ngo urebye ntikivugwa ku bitaro bya Kabutare kubera gutera umuti uyirwanya mu ngo, n’abajyanama b’ubuzima bavura abantu batararemba.

Dr. Ntihumbya ati “Twagize abarwaye malariya z’igikatu 23 gusa mu gihe mbere twabaga dufite ababarirwa muri 600. Kuva mu myaka ine ishize nta muntu mu bo twakiriye wapfuye azira malaria.”

Ku wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023, ku bitaro bya Kabutare bizihije umunsi w’abarwayi. Abari mu bitaro barahumurijwe, banahabwa impano zinyuranye harimo amafunguro n’ibikoresho by’isuku.

Ubuyobozi bw’ibitaro bwaboneyeho no gutanga ubutumwa bushishikariza abatuye mu Karere ka Huye babagana, kuzirikana ko kwirinda biruta kwivuza.

Ni no muri urwo rwego Dr Ntihumbya yatanze ubutumwa bwibutsa abantu gukora imyitozo ngororamubiri, bagamije kwirinda indwara zitandura, n’ubwo umubare w’abazirwaye bakira atari mwinshi.

Yagize ati “Abantu bakwiye kunywa amazi ahagije, bakagabanya inzoga n’itabi, bakagira n’igihe cyo kuruhuka. Ikindi bakwiye guhorana ubwishingizi bwo kwivuza, kugira ngo igihe barwaye babashe guhita bivuza.”

Yanavuze ko abarwaye amenyo bakwiye kubagana bakabafasha, kuko noneho bafite umuganga wihariye uyavura, bakaba barongereye ibikoresho byo kuyavura n’aho kuyavurira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka