Babyita gutega indege ariko mu mvugo ya nyayo ni ukwicara ahantu bategereje umuntu uza kubajyana ngo abahe akazi, akenshi kaba ari ak’ubwubatsi, aho bategerereza hakaba hitwa ’ku ndege’.
Abatuye umudugudu w’ikitegererezo wa Kagano mu Murenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera, barasaba kwegerezwa irimbi bakaruhuka ingendo bakora bajya gushyingura ababo mu gihe bagize ibyago.
Indege y’Ikigo gitwara abagenzi cyo muri Tanzania ’Precision Air’, yaguye mu Kiyaga cya Victoria ubwo yarimo yitegura kugwa ku kibuga cy’indege cya Bukoba ivuye i Dar-Es Salam.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bashyigikiye gahunda ya Leta yo gufasha abaturage batishoboye gutura mu mijyi, aho kwimukira abafite amafaranga.
Urugo rwa Yankurije Jeannette na Bigenimana Richard ruherereye mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ku wa gatandatu tariki 05 Ugushyingo 2022, rwabaye urugo rwujuje umubare w’ingo Miliyoni ebyiri zimaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza basaga 600 batishoboye, bo mu Turere twa Nyabihu na Burera, bashyikirijwe ibikoresho by’ishuri n’Ikigega BDF, gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, barahamya ko bigiye kubabera imbarutso yo kwiga nta nkomyi, bakazabasha gutsinda neza, bibaganisha ku nzozi bafite z’ahazaza.
Hamida wahoze ari umukunzi wa myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Bamwe mu baturage bagezweho n’uburyo bwo guteka burondereza ibicanwa, barishimira ko bwabafashije kurengera ibidukikije, ndetse no kwizigamira kubera kugabanya ingano y’ibicanwa bakoreshaga.
Itorero Jubilee Revival Assembly ryatangaje ko rigiye gutaha inyubako y’urusengero bahaweho isezerano n’Imana mu myaka itanu ishize.
Austin Luwano wamenyekanye cyane ku izina rya Uncle Austin mu buhanzi, yatangaje ko agiye gusubira muitangazamakuru, kuri Radiyo ya KISS FM yakoreraga n’ubundi, akaba yari amaze iminsi yarasezeye ku mirimo yahakoraga.
Abaturage bagera kuri Miliyoni 7.8 bo muri Sudani y’Epfo, ni ukuvuga bibiri bya gatatu byabo (2/3), bashobora kuzahura n’ikibazo cy’inzara ikomeye cyane, hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 2023, bitewe n’imyuzure, amapfa ndetse n’intambara nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN).
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko muri iki gihe ibiciro ku biribwa byazamutse, kandi amafaranga Leta igenera umunyeshuri arushaho kuba make kuko ahita akurwaho umusoro, bigatuma umunyeshuri adahabwa ibiribwa bingana n’ibyo aba yagenewe, bityo bagasaba ko uwo musoro wakurwaho.
Itorero rya ADEPR ryatangije igiterane kinini kigamije kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse inda zitateganyijwe nka bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko muri iki gihe.
Ikipe ya Mukura VS nyuma y’imikino itatu(3) idatsinda yabonye intsinzi ku munsi wa munani wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2022.
Mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Minazi, Akagali ka Murambi mu Mudugudu wa Musave, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022, hamenyekane urupfu rw’umusaza Marembo Sébastien w’imyaka 86, basanze mu nzu yishwe n’abantu bataramenyekana, barangije bamukuramo amaso.
Mu Misiri ahitwa Sharm El Sheikh, hagiye kubera inama yiswe COP27, ikaba ari inama ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UNFCCC).
Ku wa 4 Ugushyingo 2022, muri BK Arena mu kabyiniro kiswe 17th Avenue Popup Night Club, abereye ibirori byiswe ‘Amapiano To The World’ byarimo Dj Marnaud, Major League Djs na Dj Toxxky, bikaba byaritabiriwe n’abantu benshi.
Uwari Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda Uwayo Théogene yeguye, atangaza byatewe no kutumvikana n’abo bafatanyije kuyobora
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bibumbiye mu makoperative atandukanye ahinga ku butaka buhuje, baratangaza ko bishimiye guhabwa ifumbire y’ubuntu yo kubagaza ibigori n’indi myaka, mu rwego rwo kongera umusaruro.
Abanyempano bagera kuri 270 baturutse mu ntara enye z’Igihugu n’Umujyi wa Kigali bahize abandi, bahataniye kwinjira mu kiciro cya nyuma cya Art Rwanda-Ubuhanzi, igikorwa cyamze iminsi ibiri kikaba cyarasojwe ku wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022.
Burya kurira ngo bifite akamaro kanini ku buzima bw’umuntu n’ubwo mu muco nyarwanda ngo nta mugabo urira, ndetse bakanavuga ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.
Umworozi w’Ingurube akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abazorora mu Rwanda, (Rwanda Pig Farmers Association/RPFA), Jean Claude Shirimpumu, atangaza ko ingurube yatumije i Burayi, mu gihugu cy’u Bubiligi, zigiye kuvugurura ubworozi bwazo mu Rwanda kuko zirimo izibwagura nibura ibibwana 18.
Umuhanzi Intore Tuyisenge avuga ko agiye kuvugurura zimwe mu ndirimbo ze, zivuga ku iterambere ry’Igihugu ndetse no kuri gahunda za Leta zigamije guteza imbere umuturage.
Abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari mu Karere ka Rubavu, basabwe gushyira imbere umutekano bakorana na Polisi n’izindi nzego z’umutekano, mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.
Akarere ka Musanze kagiye kwakira ku nshuro ya mbere, Ihuriro mpuzamahanga rigamije gusangira ubunararibonye, bw’uburyo ubuzima bwa gikirisitu bushobora guhuzwa n’ishoramari ry’ibikorwa bibyara inyungu, bikaba byakwihutisha iterambere.
Abahinzi ndetse n’abashakashatsi mu by’ubuhinzi baremeza ko hakenewe ubumenyi buhagije, ku gukoresha ifumbire cyane cyane iy’imborera mu myaka, kuko igira uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Ikipe ya Volley Ball ya Sosiyeti ishinzwe ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda (REG), REG VC yatsinze ikipe ya Gisagara VC amaseti atatu kuri abiri (3-2), mu mukino w’ikirarane wahuje amakipe yombi mu Karere ka Ruhango.
Kalinda Viateur, ni umwe mu bahoze ari abanyamakuru ba Radiyo Rwanda mu ishami ry’imikino mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yamenyekanye cyane muri gahunda yo kogeza ruhago (umupira w’amaguru) akoresheje imvugo yihariye yaje no gushyira mu gatabo yanditse akita ‘Rwanyeganyeze’, imvugo ye isakara no muri bagenzi be (…)
Mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio tariki 3 Ugushyingo 2022, kivuga ku kubahiriza ihame ry’uburinganire mu bayobozi b’amashuri n’abarimu mu Rwanda, abacyitabiriye bakanguriye bagenzi babo kujya mu myanya y’ubuyobozi, kuko umugore na we ashoboye.
Abakozi b’Akarere ka Kicukiro bavuga ko basanze bafite intege nke mu mikorere yabo, nyuma yo gusura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri mu Nteko Ishinga Amategeko, bemeza ko byabongereye imbaraga mu mikorere yabo ya buri munsi.
Ku nshuro ya 10, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE), ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Inama y’igihugu y’Urubyiruko, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), ikigo mpuzamahanga cy’Abanyakoreya gishinzwe ubutwererane (KOICA) n’abandi bafatanyabikorwa, yateguye amarushanwa ya (…)
Alpha Condé wahoze ari Perezida wa Guinea n’abandi bayobozi 180 bakoranye mbere y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwe, basabiwe gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yamenyesheje abanyeshuri n’abakozi b’ishuri rya RP-IPRC Kigali, ko iryo shuri rizongera gufungurwa ku wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022.
Ababyeyi barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, bagiye gushyigikira abana babo binjiye mu Gisirikare cy’u Rwanda nk’aba Officiers kuri uyu Gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022.
Ikipe y’igihugu ya Cameroon ni imwe mu makipe y’ibihugu atanu azitabira igikombe cy’isi mu gihugu cya Qatar kizatangira taliki ya 20 Ugushyingo uyu mwaka.
Major League DJs itsinda rigezweho mu kuvanga umuziki na wo ugezweho wa ‘Amapiano’ bategerejwe mu gitaramo cyiswe ‘Amapiano To The World’ kibera muri BK Arena. Iki gitaramo aba basore babiri bagitumiwemo barataramira abakunzi b’umuziki kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, mu kabyiniro karuta utundi kari bwubakwe (…)
Abagera kuri 400 bize amasomo yiganjemo ay’ubukerarugendo, basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya Cornell, bavuga ko ibyo bize bizabafasha mu mirimo yabo ya buri munsi.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568, barimo 24 barangije amasomo mu bijyanye n’igisirikare mu bihugu by’amahanga, umuhango wabaye kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022.
Abasore n’inkumi 29 bize ku ishuri ribanza rya Rwesero (ubu ryitwa GS Rwesero), babonye ko hari barumuna babo bananiwe kwishyura amafaranga 975 basabwa kugira ngo babashe gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri, begeranya ubushobozi bwo gufasha abagera ku 150.
Inzovu yitwaga Dida yabaga muri Pariki ya Tsavo muri Kenya, bivugwa ko ari yo yari ikuze kurusha izindi zose muri Afurika, yarapfuye ifite imyaka 65 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyo pariki.
Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), Claver Gatete, yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwahisemo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byashoboraga kumara imyaka itari mike bitarakemuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko hakenewe Miliyoni icyenda z’Amafaranga y’u Rwanda mu kubaka ubwiherero bushya no gusana ubutameze neza mu baturage, abafatanyabikorwa bagasabwa kubigiramo uruhare.
Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame, ari mu bagiye kurahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), mu muhango wo gusoza amasomo n’imyitozo bya gisirikare byari bimaze igihe bibera mu kigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera, umuhango uba kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022.
Ikipe ya APR FC yanganyije ubusa ku busa n’ikipe ya Espoir Fc i Rusizi, umutoza w’agateganyo Ben Mossa atangaza ko bagowe n’ikibuga kigoranye kugikiniraho