Abatuye Isi bakomeje kwibasirwa n’umubyibuho ukabije

Ubushakashatsi bugaragaza ko abasaga kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bazaba bafite ikibazo cy’ibiro by’umurengera muri 2035, nk’uko byatangajwe na ‘World obesity federation’.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko umuntu aba afite ibiro by’umurengera (overweight) iyo afite BMI (body mass index ) ingana cyangwa irenga 25, bikavugwa ko afite umubyibuho ukabije (obesity) iyo afite BMI ingana cyangwa irenga 30, uko babara BMI y’umuntu ni ugufata ibiro afite, kugabanya uburebure bwe bwikubye (BMI =Kg/m2 ). Imibare igaragaza ko Isi ifite hafi Miliyari ebyiri z’abantu bafite umubyibuho ukabije muri uyu mwaka wa 2023.

Abaturage b’Isi basaga miliyari enye, bazaba bafite ibiro by’umurengera muri 2035, mu gihe hafi Miliyari ebyiri z’abatuye Isi (hafi umuntu umwe muri bane) azaba afite ibyago byo kugira umubyibuho ukabije nk’uko byatangajwe na World Obesity Federation.

Raporo yakozwe ku rwego rw’Isi, yagaragaje ko umubyibuho ukabije mu bana, wibasira abana b’abahungu bagera kuri Miliyoni 208 n’abakobwa Miliyoni 175.

Mu gihe muri rusange, umubare w’abafite umubyibuho ukabije uri hejuru mu bihugu bikize, biteganyijwe ko icyo kibazo kizakomeza kugenda kizamuka no mu bihugu bifite amikoro makeya muri Afurika no muri Aziya, kuko batashyizeho ingamba zo kwitegura guhangana n’icyo kibazo nk’uko byasobanuwe na Rachel Jackson-Leach, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibya Siyansi muri ‘World Obesity Federation’.

Niba nta kintu kigaragara gikozwe mu rwego rwo kuvugurura ibijyanye no gukumira no kuvura, ingaruka z’abantu bafite ibiro by’umurengera n’abafite indwara z’umubyibuho ukabije, ku bukungu bw’Isi, zizaba nyinshi cyane, mbese umuntu yabigereranya n’ingaruka Covid-19 yateje ku bukungu bw’isi, nk’uko byemejwe na World Obesity Federation.

Johanna Ralston, Umuyobozi mukuru wa World Obesity Federation, yagize ati "Reka tubisobanure neza, ingaruka z’Umubyibuho ukabije ku bukungu , ntabwo ari ikosa ry’abantu bafite iyo ndwara”.

Uwo muyobozi yakomeje agira ati, "Ni ibituruka ku kuba hatabonetse, ahantu heza umuntu aba atekanye, abona serivisi z’ubuzima, ibiribwa, no gushyiraho za ‘Systems’ zidufasha twese kubaho twishimye kandi dufite ubuzima. Gukemura ibyo bibazo bizagira umumaro mu buryo butandukanye kuri za Miliyari z’abantu.

Indwara y’umubyibuho ukabije igira ingaruka ku ngingo z’umuntu, harimo umutima, umwijima, impyiko, mu mpiniro z’ingingo (joints)n’inzira y’imyororokere. Umubyibuho ukabije kandi utera indwara ya Diyabete (type 2), indwara z’umutima, umuvuduko w’amaraso ukabije ndetse na ‘stroke’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka