Ibicuruzwa bivuye mu bice byafashwe na M23 byemerewe kwinjira i Goma

Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko ibicuruzwa bivuye mu bice byafashwe na M23 byemerewe kwinjira mu mujyi wa Goma.

Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume, yatangaje ko ibicuruzwa bivuye mu bice byafashwe na M23 byemewe kwakirwa mu mujyi wa Goma kubera ineza y’abaturage.

Itangazo yashyizeho umukono rigira riti “Kubera inyungu z’abaturage, turamenyesha abikorera ko ibicuruzwa bivuye mu bice byafashwe na M23 byemewe."

Itangazo rivuga ko biva mu muhanda wa Goma-Rutchuru-Kanyabayonga, Goma-Sake-Kitshanga-Kanyabayonga, Goma-Sake-Kitshanga-Pinga hamwe n’ibivuye mu muhanda wa Goma-Sake-Mushaki-Masisi-Walikale.

Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’igihe abatuye umujyi wa Goma bataka inzara kubera ibicuruzwa byinjira mu mujyi wa Goma byari byahagaze bitewe n’uko ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwari bwanze kwakira ibicuruzwa bivuye mu bice biyoborwa na M23.

Inyeshyamba za M23 zimaze umwaka urenga mu ntambara na Leta ya Congo zimaze kugera muri Teritwari eshatu z’ingenzi kandi zigemurira umujyi wa Goma utuwe n’abaturage barenga miliyoni batunzwe n’ibivuye mu zindi Teritwari zirimo Rutshuru, Masisi, Beni, Walikale na Nyiragongo.

Mu ntambara ihuje inyeshyamba za M23 n’ingabo za FARDC, M23 yamaze kuzenguruka umujyi wa Goma, ifata imihanda igemura ibyo kurya mu mujyi wa Goma, bituma abatuye mu mujyi badashobora kubona ibibatunga mu gihe batemeye ibivuye ahafashwe na M23.

Ibicuruzwa bivuye muri Uganda bigomba guca ku mupaka wa Bunagana bikabona kwinjira mu mujyi wa Goma, ibicuruzwa bivuye muri Beni na Butembo bigomba kunyura muri Teritwari ya Rutshuru cyangwa Masisi bikabona kwinjira mu mujyi wa Goma.

Umujyi wa Goma usanzwe ukorerwamo ubucuruzi, wari umaze kubura ibicuruzwa mu gihe abavuye muri Teritwari z’icyaro bazana ibyo bahinga. Ubu ubucuruzi bwari buhagaze nabi kuko n’ibicuruzwa biri mu mujyi wa Goma bitari bikibona abaza kubigura, ibi bigatuma imodoka zinjiza ibicuruzwa i Goma zitonda imirongo miremire mu Rwanda.

Itangazo rivuga ibyerekeranye n’uko kwemerera ibicuruzwa kwinjira i Goma

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko bano bakongomani bahora bakina Ibyabana
Kare kose si bikoraga amaki bazi ngo abaturage bari mubirindiro bya m23 haricyo babaye. Ahubwo abaturage bigom nibaze twebere mumisozi niho hari umutekano mbera byose

Alias yanditse ku itariki ya: 3-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka