Amafoto: Ishimwe Dieudonné na Miss Iradukunda Elsa basezeranye imbere y’amategeko

Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Werurwe 2023 yasezeranye mu mategeko na Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid.

Umuhango wo gusezerana wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Amakuru yatangajwe na Desiré Nsabimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, yavuze ko Ishimwe Dieudonné na Iradukunda Elsa bamaze gusezerana imbere y’amategeko ubu bombi bakaba ari umugore n’umugabo.

Urukundo rw’aba bombi rwavuzwe cyane mu ifungwa rya Prince Kid ubwo Miss Iradukunda Elsa yagaragazaga inyandiko zafashwe nk’impimbano zishinjura Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho ndetse na we akaza kubifungirwa igihe gito akaza kurekurwa nyuma.

Miss Iradukunda yongeye kugaragara ajya kwakira Prince Kid ubwo yarekurwaga avuye mu igororero rya Mageragere, ababibonye bashimangira urukundo rwabo.

Aba bombi bagiye bagaragara bari kumwe ariko ntibifuze kubigaragaza cyane ko bari mu Rukundo, ndetse bakirinda kugaragaragara mu itangazamakuru.

Uku gusezerana kwa Prince Kid na Miss Iradukunda kuje nyuma y’igihe gito uyu musore amusabye ko azamubera umugore undi na we arabimwemerera, amwambika impeta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Imana ibahe umugisha bageni beza. Uzi ko mbonye ko musa?Muzaberwe no guheka muhoze amata ku ruhimbi

iganze yanditse ku itariki ya: 27-03-2023  →  Musubize

DIEUDONNE .NAMUKUNDE KUKO NAWE YARAMU KUNDAGA

SYLVAIN yanditse ku itariki ya: 26-03-2023  →  Musubize

IRADUKUNDA yarwaniye ishyaka cyane uyu muhungu igihe bamufungaga, nibyiza ko urukundo rwabo rujya ahagaragara. knd nizere ko uyu muhungu nawe azabyibuka ko yamwirutseho cyane ndetse nawe akabiziraho igihe gito.bakoze turabashimiye

kanayingwe olive yanditse ku itariki ya: 20-03-2023  →  Musubize

Ibisa birasabirana,nta kidasanzwe mbonamwo

Muyoboke yanditse ku itariki ya: 3-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka