Umuryango wo mu Murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke, uri mu kababaro nyuma y’uko umugore n’umugabo muri uwo muryango, bombi bitabye Imana bazize impanuka mu bihe bitandukanye.
Mu irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga ryari rimaze iminsi ribera mu karere ka Rubavu, ryasojwe ikipe ya Policce HC mu bagabo, na Kiziguro HC mu bakobwa ari zo zegukanye ibikombe
Ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abanyeshuri bo ku ishuri rya ‘Path to Success’, 25 baramereka, bikaba byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mutarama 2023.
Umukambwe utuye i Cyanika mu Karere ka Burera, Philippe Furere w’imyaka 85 y’amavuko, avuga ko yambaye ipantaro bwa mbere mu 1958, ariko ubusanzwe Abanyarwanda ngo bambaraga imikenyero n’imyitero, abasirikare bakambara amakabutura.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje impinduka mu buyobozi bwayo nyuma yo kwegura kwa Mvukiyehe Juvenal wahise ahabwa izindi nshingano
Muri Senegal kuva tariki ya 9 kugeza tariki 11 Mutarama 2023, igihugu cyose kiri mu cyunamo cy’abantu 40 baguye mu mpanuka y’imodoka za bisi zitwara abagenzi, zagonganye mu rucyerera tariki ya 8 Mutarama 2022 ahitwa Kaffrine, abandi bagera kuri 78 barakomereka bikomeye.
Abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kwihitiramo ubwoko bwa siporo buboroheye bazajya bakora, mu rwego rwo kwirinda indwara zimwe na zimwe cyane izitandura.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwamaganye amakuru yari amaze iminsi avuga ko itangira ry’umwaka mushya w’amashuri, riteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka. Ni nyuma y’uko abiga muri iyi Kaminuza bari bamaranye iminsi urujijo, ndetse byanatangiye kuba impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Kayonza basabwe kubyaza umusaruro ubutaka ibi bigo bifite, mu rwego rwo kunoza no gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku mashuri.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gisagara, ku wa Gatanu tariki ya 6 Mutarama 2023, yafashe umusore w’imyaka 22 ukurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo, yiba ibyuma n’amaburo abifunze ku mapoto y’amashanyarazi.
Mu nka zisaga 327,558 zibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, izigera ku 86,649 ni izimaze guhabwa imiryango itishoboye yo muri iyi Ntara, muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, kuva yatangira mu mwaka wa 2006.
Ubyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ibibakorerwa, kugira ngo bazamurane mu iterambere ry’Igihugu.
Urubyiruko rw’abafite ubumuga biga imyuga itandukanye mu ishuri ryita ku bafite ubumuga rya APAX Muramba mu karere ka Ngororero, baravuga ko bifitiye icyizere cyo kwihangira imirimo nibarangiza amasomo.
Abagera kuri 16 bapfuye abandi 21 barakomereka nyuma y’uko imodoka itwara abagenzi, igonze itwara imizigo hafi y’ahitwa ‘Adebe trading center’ ku muhanda wa Kampala-Gulu.
Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo mu Kagari ka Gacurabwenge, ahahoze inkambi y’Impunzi z’Abanyekongo ya Gihembe, hagiye kwagurirwa inyubako za Kaminuza yigenga ya UTAB.
Hirya no hino mu Rwanda, ku wa Gatandatu tariki 07 Mutarama 2023, habereye umuhango wo gutangiza amarushanwa Umurenge Kagame Cup, aho amakipe ahatana mupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, imikino ngororamubiri (Atletisme), sitball n’umukino wo gusiganwa ku magare.
Kevin Owen McCarthy ni we wegukanye umwanya wo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, buri wese asabwa kwirinda amakosa yaba imbarutso yazo burakomeje mu gihugu, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bibutsa ibyiciro bitandukanye gufata ingamba zo kwirinda icyateza impanuka cyose, bikagirwa umuco.
Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Rubavu hatangiye irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga, aho amakipe azakina imikino ya nyuma yamaze kumenyekana
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buratangaza ko hoteli Burera Beach Resort (BBR) yamaze kubona umushoramari uyicunga, ndetse ikaba igiye gufungura imiryango vuba aha. Ni nyuma y’uko iyi hoteli yari imaze imyaka 5 yuzuye ariko idakoreshwa, kugeza ubwo Inama y’Abaminisitiri yahagurukiraga iki kibazo mu mwaka ushize.
Abayobozi b’inzego z’ibanze n’imiryango yita ku iterambere ry’abagore, bagaragaza ko aho abagore bitinyutse batangiye kwiteza imbere n’imiryango yabo, bakaba bagenda bagira n’uruhare mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Mu ntara ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Polisi yafashe umwana w’imyaka 6 azira kurasa umwarimu we agakomereka cyane, akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa ‘Pistolet’.
Umuyobozi wa kompanyi Nyagatare Maize Processing/UNICOPROMANYA, Twizeyimana Jean Chrysostome, avuga ko bakeneye imashini yumisha umusaruro w’ibigori ifite imbara, hagamijwe gufasha abahinzi n’uruganda rusya kawunga, kugira ngo umusaruro rwakira ube ufite ubuziranenge, bakaba bafite ikizere ko bazayibona muri 2024, n’ubwo (…)
Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Assimi Goïta, yatanze imbabazi ku basirikare 46 ba Côte d’Ivoire, bari baramaze gukatirwa n’inkiko za Mali, igihano cyo gufungwa imyaka makumyabiri(20).
Icy’ibanze abakoresha umuhanda bagomba kumenya ni uko aho waba uri hose, waba uri umunyamaguru, waba utwaye ikinyabiziga, uburenganzira ubwo ari bwo bwose wemererwa n’amategeko yo mu muhanda ntibushobora gusimbura umutekano wawe.
Abiganjemo abaturiye n’abarema isoko rya Gahunga, bahangayikishijwe n’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe ukubita abantu akabakomeretsa, akagerekaho no kwangiza isoko, aho bahamya ko nta gikozwe ngo avuzwe mu maguru mashya, yazarisenya burundu bagasubira gucururiza mu mihanda no ku gasozi.
Ku bufatanye bw’umushinga Green Gicumbi, Akarere ka Gicumbi gafite intego yo kuzasazura amashyamba ku buso bungana na hegitari 360 mu mwaka wa 2023.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2023, ikipe ya Police FC yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu Twizerimama Onesme, kubera imyitwarire mibi.
Imodoka ya Ambilansi yari ijyanye umubyeyi ugiye kwa muganga kubyara, yagendaga yihuta nyuma igonga igiti, uwo mubyeyi n’umwana yari atwite ndetse n’umurwaza bose bahita bapfa.
Mu gihe abaturage bo mu Karere ka Gakenke na Nyabihu bamaze iminsi binubira iyangirika ry’ikiraro cya Cyangoga, aho ubuhahirane hagati y’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerezuba bwari bwarahagaze, basoje 2022 bishimye nyuma y’uko icyo kiraro gisanwe.
Ikigo gishinzwe Ubutaka mu Rwanda (National Land Authority/NLA) ku bufatanye n’inzego zitandukanye, cyatangije itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga by’ubutaka (e-title), bikaba byitezweho kuruhura abaturage mu ngendo bakoraga bajya kubishakira ku Murenge cyangwa ku Karere.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2023, Akarere ka Muhanga kemereye Rayon Sports kuzakirira imikino ya shampiyona kuri stade y’aka karere.
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, mu bihe bitandukanye, yafashe abantu batandatu barimo abapolisi bane n’abarimu babiri bo mu mashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, bakurikiranyweho kwaka no kwakira amafaranga y’abakandida bagamije kubahesha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, batigeze bagera (…)
Kuri uyu wa 6 Mutarama 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize Dr Kalinda François Xavier Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.
Bamwe mu Banyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu, bavuga ko kutagira ubushobozi buhagije bituma badashobora kwigurira amafi, bitewe n’uko usanga ibiciro byayo biri hejuru, bakifuza ko byagabanuka kugira ngo na bo abagereho.
Bamwe mu borozi mu Karere ka Kayonza bahitamo kugurisha amata y’inka zabo mu dusantere tw’ubucuruzi na resitora, aho kuyajyana ku makusanyirizo, ahanini kubera imicungire mibi y’amakoperative ndetse no kwamburwa na ba rwiyemezamirimo bayabagurira.
Umugabo wo muri Pakisitani w’imyaka 52 uherutse kubyara umwana wa 60, avuga ko n’ubwo afite abo bana bose yabyaye ku bagore be batatu, yifuza gushaka undi mugore kugira ngo akomeze abyare abana benshi.
Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Jean Paulin Uwitonze, avuga ko bashobora kwandika moto kuri ba nyirazo baziguze muri cyamunara ya Polisi(gukora mutation), aho gutinzwa no gusaba izo serivisi kuri Polisi y’u Rwanda.
Ejo ku wa Kane Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yategetse ingabo z’igihugu cye kuba zihagaritse imirwano mu gihe cy’amasaha 36 muri Ukraine muri izi mpera z’icyumweru, ubwo hazaba hizihizwa Noheli mu idini rya Orthodox izaba ku itariki 7 uku kwezi. Gusa uruhande rwa Ukraine rwo ntirushyigikiye ibi byatangajwe na Putin.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganeyezu Ernest, asaba abatuye Akarere ka Rubavu kongera ibikorwa by’isuku mu kwirinda icyorezo cya Kolera, kimaze iminsi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo bahana imbibe kandi bagenderana.
Abunzi 44 kuri 331 bashyashya batowe mu Karere ka Nyaruguru mu mwaka ushize wa 2022, bahawe amagare yo kubafasha mu ngendo zijyanye n’uyu murimo w’ubukorerabushake, batowemo na bagenzi babo.
Abasore n’inkumi 416 baturutse mu turere 16 tw’Igihugu, tariki ya 5 Mutarama 2023 basoje amahugurwa y’ibanze yo ku rwego rwa DASSO, yari amaze ibyumweru 9 abera mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge burasaba abantu kwirinda uwiyita umukozi ushinzwe Uburezi mu Karere (District Education Officer/ DEO), akaba arimo kubahamagara ngo “bajye gufata amabaruwa y’akazi k’ubwarimu”.
Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo, Maj Gen Tiango Alberto Nampele, basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kuryanya iterabwoba zibarizwa, i Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.
Umugabo witwa Ndamiyabo Ferdinard, yapfiriye mu nzu igenewe gukorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gym), iherereye mu mujyi wa Musanze.
Kuri uyu wa Kane tariki 5 Mutarama 2023 nibwo abanyeshuri biga mu ntara aho bacumbikirwa, basubiye ku bigo by’amashuri ngo bitegure itangira ry’igihembwe cya kabiri.
Ni umwanzuro yafashe nyuma y’uko hari hashize imyaka 6 isaga gato, uwo yasimbuye ku butegetsi, nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli, yari yarafashe icyemezo cyo kubuza amashyaka ya Politiki gukora inama cyangwa se amahuriro rusange, guhera mu 2016, avuga ko bikunze gukurura imvururu.