Capitaine Thomas Sankara yari muntu ki?

Amazina ye yose ni Noel Isidore Thomas Sankara, Perezida wa mbere wa Burkina Faso kuva mu 1983 kugeza yishwe anahiritswe ku butegetsi ku itariki 15 Ukwakira 1987.

Uyu mugabo wari warateguriwe kuzaba umupadiri atarajya mu gisirikare, yarangwaga no gucisha make mu mvugo no mu bikorwa; yavutse mu 1949 igihugu kikiri mu maboko y’abakoloni b’Abafaransa kitwa Haute Volta, abyarwa n’umugabo wari umujandarume, akaba umwe mu bana bagize amahirwe yo kwiga mu mashuri meza.

Amaze kugera mu ishuri rya gisirikare, Thomas Sankara yagiye ahura n’abanyapolitike batavugaga rumwe n’ubuyobozi, atangira gusoma ibitabo ku mahame y’aba Marxists batemeraga amahame y’aba capitalists nka politike ishingiye ku kunyunyuza imitsi y’abaturage.

Thomas Sankara yize mu Bufaransa no muri Madagascar, ahavana ubumenyi bwo kuvuga abaturage bakamutega amatwi batuje, akarangwa no kugira amatsiko no gucisha make, ibintu byaje kumubera intandaro yo gutangira urugamba rwo kwamagana akarengane, no kunenga abasirikare bagenzi be batinyaga kujya ku rugamba.

Iyo myitwarire yatumye Sankara azamuka byihuse mu gisirikare, atangira kugabanya ibyahabwaga abasirikare bakuru batajyaga ku rugamba akabigenera abari ku rugamba, ari nako yifashisha ingabo z’igihugu mu kuzamura imibehero y’abaturage bituma bombi bakomeza kumwibonamo.

Mu ntangiriro z’umwaka 1980, igihugu cyari cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke, inzara no kubura amazi, mu gihe imfashanyo z’ibiribwa zanyuzwaga iy’ubusamu ntizigere ku bashonje.

Aganira na televiziyo France Culture nyuma yo kugera ku butegetsi, Sankara yaragize ati :
“Abantu bamwe bo mu nzego zo hejuru bakomezaga kwigwizaho imitungo, kubera amafoto ateye agahinda basakazaga ku isi hose yerekana abaturage bishwe n’inzara, bigatuma abagiraneza batangira kohereza imfashanyo.”

Akiri umunyamabanga wa leta ushinzwe itangazamakuru, Sankara yashishikarije amashyirahamwe y’abakozi n’abanyamakuru kwamagana ruswa, ariko aza kwegura nyuma y’uko guverinoma yanze ko bakora imyigaragambyo.

Thomas Sankara wari ufite ipeti rya Capitaine, yagiye ku butegetsi nyuma yo guhirika Major Jean Baptiste Ouédraogo wayoboye kuva tariki 08 Ugushyingo 1982 kugeza kuri 04 Kanama 1983 Sankara afata ubutegetsi.

Kimwe mu byatumye abaturage batangira kwibonamo Sankara cyane, akimara kugera ku butegetsi yategetse ko imodoka za Benz Mercedes zihenze zari zifitwe n’abaminisitiri zisimbuzwa Renault 5 zari ziciriritse.

Nyuma yo guha abaturage umwanya wo gutanga ibitekerezo mu Nama y’Igihugu yo gusigasira impinduka zari zimaze kugerwaho, yafashe umwanzuro wo guhindura izina r’igihugu, avanaho Haute Volta, akita Burkina Faso, nk’uko yabisobanuye mu kiganiro na France Culture agira ati :

“Haute Volta nta gisobanuro gifatika byari bifite kuri twe Aba Burkinabé, ni izina ryadusubizaga inyuma mu mateka y’abakoloni, ariko Burkina Faso, ni izina twavomye mu muco w’igihugu, risobanura ‘Igihugu cy’inyangamugayo.”

Ku buyobozi bwe, Sankara yashyize imbere ibikorwa byo guhaza abaturage mu biribwa no kurwanya ruswa ariko akabijyanisha n’akandi kazi katari kamworoheye: Guteza imbere ibidukikije ashyiraho minisiteri y’amazi; no Gushyigikira abagore kuko kuri we guteza imbere umugore yari yo nzira ikwiye yo kubohora Afurika.

Thomas Sankara yakomeje gukundwa n’abaturage n’Afurika muri rusange, urubyiruko by’umwihariko rukamufata nk’amizero y’ejo hazaza h’isi. Kwamamara kwe kwaje kurenga imbibi; ariko mu gihugu ibibazo bya politike byari bimaze kuba urusobe, batangira kumushinja kwihutisha ibintu cyane agamije kwikundisha.

Igihe kimwe ari mu nama n’abaturage Sankara yaragize ati “Abagabo babi… turabamaganye, abanebwe…turabamaganye, abajura…turabamaganye!”
Ubwo bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi barafungwa, abari inshuti za Sankara batangira kumutera icyizere, kugeza ubwo nawe atangira kumva ko nta muntu wari ukimutega amatwi, nk’uko yabisubije umunyamakuru wa France Culture wari umubajije niba yumva agikunzwe muri Afurika.

Sankara yarasubije ati “Ntabwo bakinyumva neza, ntabwo nkunzwe na gato”
Nyuma y’imyaka ine ku buyobozi, Thomas Sankara yishwe arashwe na bamwe mu bari inkoramutima ze ku itariki 15 Ukwakira 1987, barimo Blaise Compaoré wayoboye igitero cyo kumuhirika, nawe akaza kuvaho bisabwe n’abaturage mu 2014, nyuma akajyanwa mu butabera ashinjwa ubufatanyacyaha mu iyiwicwa rya Sankara no guhisha umurambo we, icyaha yahanishijwe igifungo cya burundu ariko adahari.

Thomas Sankara yishwe afite imyaka 37, ashyingurwa mu mva rusange ahantu hagizwe ibanga igihe kirekire, ariko ejo bundi kuwa kane 23 Gashyantare 2023, umubiri we washyinguwe mu cyubahiro hamwe n’abandi 12 bicanywe.

Hagati aho ariko abo mu muryango we barimo mushiki we, ntabwo banejejwe no kuba yarashyinguwe ahahoze icyicaro cy’Inama y’Igihugu y’Impinduramatwara yari iyobowe na Sankara, bakaba babifata nko kwiyererutsa kuko bifuzaga ko ashyingurwa ahandi hari ku rwego rw’igihugu.

Umupfakazi we Mariam Sankara ntiyagaragaye muri uwo muhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso Apollinaire Joachimson Kyélem de Tambela.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka