Volleyball: REG na FOREFRONT zitwaye neza
Kuri uyu wa Gatandatu mu rwunge rw’amashuri rwa Butare (Groupe Scolaire Officiel de Butare) hatangiye irushanwa ngarukamwaka rya volleyball rigamije kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wahoze ari umuyobozi w’iki kigo witabye Imana muri 2009
Amakipe ya REG ndetse na FOREFRONT yatanze ubutumwa ko ashaka kwegukana iri rushanwa nyuma yo kwitwara neza ku mikino y’umunsi wa mbere aho yashoboye gutsinda imikino yayo yo mu matsinda mbere y’uko berekeza ku mikino ya nyuma.
Ku mikino yabaye ku munsi wa mbere mu cyiciro cy’abagabo bakina mu cyiciro cya mbere, ikipe ya REG VC yongeye kwisasira ikipe ya Gisagara VC iyitsinda amaseti 3 ku busa (26-28 23-25 20-25) akaba ari nawo mukino rukumbi aya makipe yakinnye mu itsinda rya mbere.


Mu itsinda rya kabiri mu bagabo, ikipe ya Police y’u Rwanda (FOREFRONT) nayo nta kosa yakoze nyuma yo gutsinda Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge ndetse na UR-CAVM zombi amaseti 3 ku busa.


Ntabwo ari mu cyiciro cya mbere gusa bakinnye kuko hanakinnye indi mikino yahuje amakipe yo mu cyiciro cya kabiri nk’aho ikipe ya TTC Nyanza yatsinze College du Christ-Roi de Nyanza amaseti atatu ku busa.



Kuri iki Cyumweru imikino irakomeza hakinwa imikino ya 1/2 na final aho nk’ikipe nka GISAGARA VC izahura na FOREFRONT VC.

Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro yaryo ya 13 aho uyu mwaka amakipe yitabiriye arimo ay’icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore (Serie A), ayo mu Cyiciro cya Kabiri (Serie B), ayo mu cyiciro cy’ibanze cy’amashuri yisumbuye ndetse n’ay’abakanyujijeho.
Padiri Kayumba Emmanuel yabaye umuyobozi mukuru w’ishuri ry’Indatwa n’Inkesha, yateje imbere umukino wa volleyball imbere haba imbere muri iri shuri ndetse no mu gihugu muri rusange.
Yitabye Imana mu 2009, maze nyuma y’umwaka umwe gusa atashye muri 2010 hatangizwa irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka kuko na we yari umukunzi ukomeye w’uyu mukino.
Ubwo iri rushanwa ryaherukaga gukinwa mu 2022, APR VC mu bagabo na RRA VC mu bagore bakina Icyiciro cya mbere ni zo zitwaye neza zegukana “Memorial Kayumba 2022”.
Ohereza igitekerezo
|