Musanze: Imirimo yo gutunganya ahazimurirwa isoko ry’ibiribwa iragana ku musozo
Mu gihe habura iminsi mike ngo abacururizaga mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka ‘Kariyeri’ bimurirwe ahazwi nko muri gare, imirimo yo kuhatunganya iragana ku musozo, aho byitezwe ko bitarenze tariki 25 Werurwe 2023, bose bazaba batangiye kuhakorera.

Ubwo Kigali Today yahageraga, yasanze abubatsi, bari mu mirimo ya nyuma ijyanye no gusiga igice cyari gisigaye cy’inyubako zigizwe n’amaduka ndetse na hangari bizacururizwamo, no kuhakora isuku.
Umwe muri abo bacuruzi witwa Habimana, yagize ati: “Hari hashize igihe twumva ko isoko rya Kariyeri rizimukira ahangaha twarahebye. Umwaka washiraga undi ukirenga tugitegereje ko bishyirwa mu bikorwa, twarahebye. Ariko noneho mu bigaragara, iyi mirimo imaze iminsi ihakorerwa, ijyanye n’ubwubatsi no kuvugurura inyubako zari zihasanzwe, iratanga icyizere ko noneho rigiye kwimurwa mu gihe kidatinze”!
Icyemezo cyo kwimura iri soko rya kariyeri cyafashwe nyuma y’aho byari bimariye kugaragara ko rishaje cyane; aho biteganyijwe ko nirimara kwimurwa, inyubako ryakoreragamo, zizasenywa zose, ikibanza kikazubakwamo irindi soko rishya ry’ibiribwa rijyanye n’igihe.

Bamwe mu bari basanzwe bahacururiza ndetse n’abarihahiramo bavuga ko kuba ryari rishaje byabagiragaho ingaruka. Mukamurenzi Martha, agira ati: “Imvura iragwa ikadushiriraho, byinshi mu bicuruzwa tukabura aho tubyanurira, bitewe n’amazi aba yuzuye mu bisima. Inzira zose ziriganamo n’inzira z’amazi, byuzuramo ibyondo, ku buryo no kubona aho gukandagira kiba ari ikibazo. Kuba iri soko rigiye kwimurwa, dusanga ari ibintu byari bikwiye, kuko twabangamirwaga mu buryo bukomeye”.
Undi ati: “Ryari rimaze kuba ritoya ugereranyije n’umubare w’abaricururizamo baba banyuranamo n’abaguzi. Byaduteraga umubyigano, ntitubone ubuhumekero, ugasanga n’abajura baboneragaho urwaho, bakaduca mu rihumye, bakiba ibicuruzwa cyangwa amafaranga twabaga twacuruje”.
Ku rundi ruhande ariko, benshi mu bacuruzi, basanga kwimukira muri iri soko, bizabafata igihe kitari gitoya ngo yaba bo ubwabo ndetse n’ababagana bahamenyere.

Kugeza ubu abamaze kwiyandikisha kuzaricururizamo bagera kuri 850, mu gihe imyanya yo gucururizamo iteganyijwe, igera mu 1100.
Gasimba Kananura, Perezida w’Isoko ry’Ibiribwa rya Musanze, yizeza ko nta muntu n’umwe mu bazarigana baje kurihahiramo n’abazaba bahacururiza, uzagorwa no kuhabonera serivisi.
Yagize ati: “Twagiye tugena imyanya izakorerwamo, tugendeye ku byiciro by’ibicuruzwa, yaba imboga, imbuto, ibinyampeke, n’ibindi biribwa bitandukanye. Hari ahagenewe gukorerwamo abaranguza, abacuruza ubuconsho, za ‘alimentations’ n’ibindi byose byari bisanzwe bicururizwa muri iri soko rishaje; mbese byose twabigennye ku buryo umucuruzi wese, azaba afite aho abarizwa bitamugoye”.
Yongeyeho ati “Aho riri ni mu mujyi rwagati, aho rinegeranye neza neza na gare, ku buryo n’uzajya ahaha ari bujye kure, atazajya agorwa no kubona imodoka imutwaza ibyo yahashye. Byari ngombwa ko tuva muri iri soko rishaje tumaze igihe kinini dukoreramo, kugira ngo haboneke uburyo bwo kurisimbuza irindi rizaba rijyanye n’icyerekezo”.
Gasimba uyobora isoko ry’ibiribwa rya Musanze avuga ko kuryimukiramo bizabanzirizwa no gutombora imyanya (amaseta) yo gukoreramo, aho icyo gikorwa giteganyijwe mu cyumweru gitaha.


Ohereza igitekerezo
|