Abarangiza Kaminuza bifuza ko habaho amasomo asimbura uburambe mu kazi

Abarangiza amashuri makuru na Kaminuza bifuza ko bagira amasomo bajya biga guhera bagitangira kaminuza, akaba ariyo asimbura uburambe basabwa mu kazi igihe barangije kwiga.

Bifuza kugira amasomo asimbura uburambe basabwa mu kazi
Bifuza kugira amasomo asimbura uburambe basabwa mu kazi

Ibi barabihera ku kuba iyo barangije kwiga, aho bagiye gusaba akazi babasaba uburambe bw’imyaka icumi cyangwa itanu kandi aribwo baba bakiva ku ntebe y’ishuri, bityo ugasanga n’ikibazo kigenda kibazitira mu guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo, kubera ko nta handi baba barigeze bakora.

Bamwe mu rubyiruko rwitegura kurangiza muri za kaminuza zitandukanye, baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, bayitangarije ko bifuza ko ayo masomo bajya bayahabwa bagitangira Kaminuza kugera barangije, bityo bikabafasha kurushaho kwimenyereza ibyo baba bateganya kuzakora igihe barangije.

Clement Kwizera ni umunyeshuri witegura kurangiza mu bijyanye n’amategeko muri kaminuza ya Kigali (UoK), avuga ko iyo bageze ku isoko ry’umurimo bakunda kugongwa n’ikibazo cyo gusabwa uburambe mu kazi, kandi nta hantu baba barigeze bahurira nabwo.

Ati “Amasomo duhabwa kugira ngo uzabone aho wimenyereza ukirimo kwiga biragoye, tukaba twifuza ko habayeho uburyo bw’uko umunyeshuri urimo kwiga amenyerezwa umwuga bikagendana n’amasomo ye, bikamufasha gukuramo icyuho cyo kuba afite amanota meza ariko ku isoko ry’umurimo nta burambe afite bw’imyaka basaba. Ahenshi basaba imyaka icumi cyangwa itanu bakirangagiza, iyo amaze yiga kuko ntabwo bayibara”.

Gerald Nsenga na we aritegura kurangiza amasomo mu bijyanye n’ubukungu muri African Leadership University, ati “Ntekereza ko urubyiruko rudahabwa umwanya wo kwerekana ubumenyi bafite, kompanyi zitandukanye zigomba kuvugurura uburyo zisuzumamo ubumenyi urubyiruko rufite, mu buryo bwo gutanga amahirwe ajyanye n’akazi bashaka. Ntekereza ko aribyo byakwerekana ko koko niba nta bumenyi rufite, ariko bagahindura uburyo bareba niba rufite ubumenyi cyangwa ntabwo”.

N’ubwo hari igihe cyo kwimenyereza kiri hagati y’ukwezi n’abiri abitegura kurangiza kaminuza bagira, ariko ngo kiracyari gito ugereranyije n’uburambe basabwa mu kazi.

Ku rundi ruhande ariko, ku munsi wa mbere w’inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18, tariki 28 Gashyantare 2023, umunyemari Denis Karera yagaragaje ikibazo bahura nacyo iyo bagiye gutanga akazi, kuko basanga abagasaba batazi no kwandika urwandiko rugasaba nyamara barangije kaminuza, ikintu cyatumye abaza abafite uburezi mu nshingano aho ireme ry’uburezi ryagiye.

Bucyensenge avuga ko ubumenyi bw'abanyeshuri barangiza za kaminuza buba bukiri hasi ugereranyije n'ubukenewe ku isoko ry'umurimo
Bucyensenge avuga ko ubumenyi bw’abanyeshuri barangiza za kaminuza buba bukiri hasi ugereranyije n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo

Ibi kandi binashimangirwa na Merveille Bucyensenge, umunyamuryango wa Jobs Up, nka bamwe mu bafasha imiryango na sosiyete kubona abakozi, uvuga ko ubumenyi bw’abanyeshuri barangiza za kaminuza buba bukiri hasi ugereranyije n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo, ari nayo mpamvu bahitamo kubahugura mbere yo kubahuza n’abashaka abakozi.

Ati “Hari abatwohereza za CV ukabona ntabwo byanditse neza, natwe turabibona ubwacu, ni ikibazo kuko bava mu mashuri batazi kuzandika, sinzi niba ku ishuri babahugura iyo bagiye kurangiza bakabigisha kuzandika. Bigaragara ko mu ishuri babura ayo mahugurwa kuko bagombye kubigisha kugira ngo bave mu ishuri biteguye n’ubwo baba nta burambe bafite”.

N’ubwo ku isoko ry’umurimo akazi kakiri gacye ugereranyije n’abagakeneye, ariko usanga ahanini n’ubumenyi bw’abagashaka bukemangwa, ugasanga ariho havuye kuba abakabona ari ba bandi byitwa ko bagafitemo uburambe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka