Abiga muri IPRC biyemeje gukora cyane kugira ngo bazakomereze mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza

Abanyeshuri batangiye mu mwaka wa mbere muri IPRC zo mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC-Huye na IPRC- Kitabi) biyemeje gukora cyane kugira ngo kwigisha amasomo yisumbuyeho y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) nibitangizwa mu mashami yose bizabagereho bidatinze.

Muri IPRC Kitabi bashoje icyumweru cyo kumenyereza abanyeshuri bashya
Muri IPRC Kitabi bashoje icyumweru cyo kumenyereza abanyeshuri bashya

Ni nyuma y’uko mu nama y’umushyikirano yabaye tariki 27 n’iya 28 Gashyantare 2023, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko A0 igiye gutangizwa mu mashami y’ubukanishi n’ubwubatsi muri uku kwezi kwa Werurwe 2023, ariko ko mu itangira ritaha izagezwa no mu mashami yandi.

Ubwo basozaga icyumweru bagenewe cyo kumenyerezwa ibyo mu bigo baje kwigaho tariki 3 Werurwe 2023, abagiye kwiga mu ishami ry’ubwubatsi muri IPRC-Huye bavuze ko babwiwe ko kuva ari bwo bagitangira mu mwaka wa mbere hari icyizere ko abazagira amanota meza bazemererwa guhita bakomeza A0, dore ko abemerewe kwiyandikisha ubungubu ari abamaze imyaka itatu mu kazi banabifitiye ibyemezo.

Evode Irakiranuka yagize ati “Ndumva mfite ubushake bwo kugira ngo nzabigereho, kandi nzi ko bizakunda.”

Icyakora, mu biga mu mashami ataratangizwamo iyi porogaramu ya A0 hari abafite impungenge ko itazabageraho vuba.

Michel Mutuyimana wiga mu mwaka wa kabiri muri IPRC Kitabi ati “Ahubwo njyewe nibaza niba twebwe twiga mu mwaka wa kabiri bizatugeraho vuba. Ese ko numva ibya Leta bikunze gutinda, buriya bizatugeraho vuba?”

Lt Col Dr Barnabé Twabagira uyobora IPRC Huye
Lt Col Dr Barnabé Twabagira uyobora IPRC Huye

Lt Col Dr Barnabé Twabagira uyobora IPRC Huye, avuga ko ku batangiye mu mwaka wa mbere mu mashami yatangijwemo A0 hari icyizere ko muri bo hashobora kuboneka abazahita bemererwa guhita bakomerezaho.

Ati “Icyizere cy’uko bazemererwa guhita bakomeza nagiha amahirwe ya 80% kuko niba uyu munsi turi gushaka abamaze imyaka itatu bakora, umwaka utaha dushobora kuzashaka abamaze ibiri cyangwa umwe. Nitubona nta bakiri hanze mu kazi bakeneye gukomeza dushobora kuzavuga ngo noneho abatangiye bahite bakomerezaho.”

N’abiga mu mashami ataragerwaho na A0 ariko na bo, ngo ntibakwiye kugira impungenge z’uko iyi porogaramu itazatangizwa. N’ikimenyimyenyi muri iri shuri ayobora bari kubaka inyubako izababashisha kongera umubare w’abo bigisha.

Ati “Niba dutangije A0 mu ishami rimwe, turumva no mu yasigaye tuzahita dutangirana na yo kuko Leta iri gushaka ko tugura ibikoresho bihagije, bizatuma dutangira no mu yandi mashami.”

Abanyeshuri bashya muri IPRC Huye na bo bakiriwe
Abanyeshuri bashya muri IPRC Huye na bo bakiriwe

Abanyeshuri biga muri za IPRC bari basanzwe biga imyaka itatu, bagatahana dipolome za A1 zababashishaga kubona akazi ku isoko ry’umurimo, ariko abashaka gukomeza amasomo kugira ngo bazagere nko kuri masters cyangwa doctorat bikabasaba gushakishiriza ahandi A0.

Ni na yo mpamvu abiga muri za IPRC bashimishijwe no kuba noneho hagiye gushyirwaho ko abashaka gukomeza amasomo bazajya bakomereza aho bigiraga.

Jean Bernard Nsanzumukiza, Perezida w’ihuriro ry’abanyeshuri bo muri IPRC Kitabi ati “Na mbere hose twajyaga tubaza abayobozi bacu ngo kubera iki muri IPRC twiga imyaka itatu tugasohokana A1 n’abize muri UR imyaka itatu bagasohokana A0, ku isoko ry’umurimo bo bagahabwa agaciro kuturusha nyamara twarize imyaka ingana?”

Laurence Ishimwe na we wiga muri IPRC Kitabi ati “Hari amasomo tutari dufitiye abarimu b’Abanyarwanda, urugero nko mu bubaji. Twigishwaga n’abavuye muri Kenya. Mu Rwanda nibiga A0 na Masters bizafasha ko haboneka abarimu b’Abanyarwanda bigisha muri za IPRC.”

Kuri ubu muri IPRC Kitabi hari abanyeshuri bakabakaba 700 harimo abatangiye mu mwaka wa mbere 250, naho muri IPRC Huye hari 1900 harimo 650 batangiye muri uyu mwaka.

Kugeza ubu abamaze kwiyandikisha kwiga muri IPRC Huye muri porogaramu yatangijwe ya A0 mu by’ubwubatsi ni 365 ariko ngo umubare w’abazemererwa uzamenyekana ejobundi kuwa mbere tariki 6 Werurwe 2023.

Iyi nyubako iri kubakwa muri IPRC Huye izatuma umubare w'abo iri shuri ryakira wiyongera mu mwaka utaha
Iyi nyubako iri kubakwa muri IPRC Huye izatuma umubare w’abo iri shuri ryakira wiyongera mu mwaka utaha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka