Amerika imaze guha u Rwanda inkingo za Covid-19 miliyoni eshatu

Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yatangaje ko icyo gihugu kimaze gushyikiriza u Rwanda inkunga y’inkingo za covid-19 zirenga miliyoni eshatu mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gukumira iki cyorezo cyugarije isi.

Ni nyuma y’uko tariki ya mbere Mutarama 2022, Leta zunze Ubumwe za Amerika zashyikirije u Rwanda inkunga y’inkingo za Covid-19 ingana na doze 999.180 z’urukingo rwa Pfizer.

Deborah MacLean umuyobozi muri Ambasade ya Amerika yavuze ko Amerika imaze gutanga inkingo za COVID-19 mu Rwanda zingana na 3,295,730.

Ati: "Amerika yahaye u Rwanda doze zirenga miliyoni 3 z’inkingo, ibi birerekana ko twiyemeje gufatanya n’u Rwanda."

Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gukingira abaturarwanda icyorezo cya Covid-19, MacLean yavuze ko Amerika mu minsi iri imbere izashyikiriza u Rwanda doze miliyoni ebyiri z’inyongera muri uku kwezi.

Amerika yiyemeje gutanga inkunga y’inkingo ku bihugu bikennye, izigera kuri miliyari 1,1 zikaba zigomba kuba zatanzwe bitarenze umwaka wa 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka