Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yatangaje ko bari mu biganiro na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatuma abaturage gukoresha Jeto mu kwambukiranya umupaka uhuza ibihugu byombi, kuko gukoresha Pasiporo na Laisser-passer bihenda umuturage.
Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwahakanye kugaba ibitero ku ngabo za Congo (FARDC), butangaza ko butegereje ikizava mu biganiro bwagiranye na Leta.
Komisiyo y’amatora mu Rwanda (NEC) yatangaje ko abakandida 1641 kujya mu nama njyanama y’akarere hemererwa 1461 bagizwe n’abagabo 903 bangana na 61.8%, mu gihe abagore ari 558 bangana na 38.2%, na ho abakandida180 barangiwe kubera kutuzuza ibisabwa.
Abaturage bari mu mujyi wa Bunagana muri Kivu y’Amajyaruguru baravuga ko umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wafunzwe nyuma y’imirwano ikomeye yatangiriye mu misozi ya Runyoni na Cyanzu hafi y’Ibirunga bya Muhabura na Sabyinyo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yatangaje ko nta muntu uzajya gutora abajyanama atikingije Covid-19 mu kwirinda kuyikwirakwiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buratangaza ko mu mpera z’Ukuboza 2021 buzaba bwarangije gutanga urukingo rwa Covid-19 ku baturage bagomba kurufata bafite imyaka guhera kuri 18 kuzamura.
Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) buratangaza ko bwamaze gufunga abagabo babiri bacyekwaho kwica abana bane mu Murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu.
Abarwanyi batandatu b’umutwe witwa CPC 64 baguye mu gitero bagabye mu mujyi wa Bukavu mu ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2021, muri bo 36 bafatwa n’ingabo za Congo (FARDC).
Igiciro cy’ibirayi mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu kigeze ku mafaranga 130 ku kilo, amafaranga batishimiye kuko bavuga ko ari makeya kubera ibiciro by’imbuto, inyongeramusaruro n’imiti byahenze bigatuma bahinga bahomba.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangiye igenzura ry’ibiciro by’amata y’inyange ku isoko, nyuma y’aho ubuyobozi bw’uruganda Inyange rutunganya amata n’ibiyakomoka, rutangarije ko rutazamuye ibiciro, ahubwo rugasaba ko ababizamuye bakurikiranwa.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yihanganishije ababyeyi b’abana basanzwe mu buvumo tariki 31 Ukwakira 2021 barapfuye, bakaba barabonye imirambo yabo mu Murenge wa Bugeshi Akarere ka Rubavu.
Ubuyobozi bwa Banki y’abaturage mu Murenge wa Bwishyura bwatunguwe no gusanga bimwe mubikoresho byayo byasahuwe mu mwaka wa 1994 byagaruwe ariko hatazwi uwabizanye.
Imiryango itari iya Leta ikora mu by’amategeko yahagurukiye gutanga serivisi z’ubutabera ku batuye Akarere ka Rubavu, harimo no gutanga ubumenyi mu mategeko.
Ubuyobozi bw’uruganda, Inyange, rutunganya amata n’ibiyakomokaho bwatangaje ko butigeze buhindura ibiciro by’amata nk’uko bamwe babyitwaza bakazamura ibiciro, bugasaba inzego zibishinzwe gukurikirana ababikora.
Mu Karere ka Rubavu Polisi yataye muri yombi umusore w’imyaka 21 wahimbye imyanya itamenyerewe mu modoka agashyiramo inzoga zihenze akazambutsa umupaka aizana mu Rwanda.
Tariki ya 26 Ukwakira 2021 mu nteko z’abaturage habaye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Komite Nyobozi z’Imidugudu zasoje manda n’iziheruka gutorwa.
Guverineri w‘Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko abagurisha ifumbire ya nkunganire muri Congo ari abagambanyi, kuko aho kuyikoresha mu buhinzi mu Rwanda bayambukana bigatuma abahinzi batabona ikenewe ngo beze cyane.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiwe n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Kanseri (UICC), kubera uruhare rudasanzwe yagize mu gukumira no kuvura indwara za kanseri, akaba yabiherewe igihembo.
Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), rwahamagaje Hakuzimana Abdou Rashid kwitaba tariki ya 27 Ukwakira 2021 ku biro by’aho bukorera ku Kimihurura.
Urubyiruko rufite impano y’ubugeni, ni ukuvuga gukora ibintu bishushanyije, bibajije mu biti cyangwa mu mabuye ndetse n’ibibumbano, rusaba Leta kurwitaho mu guteza imbere izo mpano zabo.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’Ubukerarugendo n’ikoranabuhanga (UTB), butangaza ko bugiye kujya bwohereza abanyeshuri 700 buri mwaka mu gihugu cya Qatar, barangije kwiga ibirebana no kwakira abashyitsi, gutegura ibirori n’ubukerarugendo, kwimenyererezayo umwuga no gukorerayo.
Umushinga Nutrition In City Ecosystem (NICE) uvuga ko ufite icyizere cyo gukemura ikibazo cy’ibiribwa mu turere twa Rusizi na Rubavu twunganira umujyi wa Kigali dukunze kubonekamo ibiribwa byabuze isoko kandi hari ahandi ku masoko babibuze.
Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Sosiyete y’ubucuruzi y’abakozi b’uruganda rwa Bralirwa (SOSERGI) biravugwa ko yafashwe n’inzego z’umutekano arimo yica inzugi z’ibiro by’abakozi b’iyi sosiyete.
Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko tariki ya 18 Ukwakira 2021 ingabo z’u Rwanda zakurikiye abacuruzi ba magendu barimo bambukiranya umupaka biba ngombwa ko barenga umupaka batabimenye.
Ikigo gishinzwe igororamuco mu Rwanda (NRS), cyatangiye ibikorwa byo koroza abaturage, cyitura inka cyahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Abarinzi b’igihango bashimiwe ibikorwa by’ubutwari bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, harimo abariho ariko hari n’abataragize amahirwe yo kuyirokoka n’ubwo batanze ubuzima bwabo kugira ngo barokore ubw’andi.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge, avuga ko Abanyarwanda batagomba kwitanya uburinganire no kwigaranzurana ngo havuke amakimbirane mu muryango, ahubwo ari uburinganire, ari ukuringanira imbere y’amategeko kandi abagize umuryango bakuzuzanya mu kugera ku iterambere n’ikibereho myiza.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François na mugenzi we uyobora Intara ya Cibitoki mu Burundi, Bizoza Carême, bahuriye ku mupaka wa Ruhwa kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, bagirana ibiganiro binyuranye birimo n’ibijyanye no gukemura amakimbirane aterwa n’abaturage bayobya uwo mugezi.
Abaganga bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) bavuye abarwayi 1,129 mu cyumweru cy’ubutwererane bw’abasirikare bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Umuhungu wa Dr. Pierre Damien Habumuremyi witwa Mucyo Apollo yagaragaje ko yishimiye imbabazi se yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyuma y’itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryavugaga no kuri izo mbabazi.