Rubavu: Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baravuga ko bakorera mu gihombo

Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko bafite ibibazo by’uruhuri mu bucuruzi bwabo bituma bakorera mu gihombo.

Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020 nibwo abaturage batuye mu mujyi wa Goma na Gisenyi boroherejwe gukomeza gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko nabwo basabwa kugaragaza igipimo cya Covid-19 buri byumweri bibiri.

Uretse igipimo kigura ibihumbi bitanu buri byumweru bibiri, abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bavuga ko basabwa gukoresha Laisser passer na yo igura ibihumbi 10 kandi itamara igihe bigatuma kugaruza amafaranga y’igipimo n’ikiguzi cy’urupapuro rw’inzira bibagora.

Uwitwa Christine atuye mu murenge wa Nyamyumba akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka burimo imboga n’imbuto. Avuga ko nubwo bemererwa kwambuka bakorera mu gihombo.

Agira ati “Nk’ubu dusabwa igipimo cya buri byumweru bibiri, dusabwa kugura Laisser passer na yo itamara igihe bitewe n’ingendo dukora, hakiyongeraho amafaranga y’icyangombwa kibemerera kuba muri Congo.”

Christine avuga ko aya mafaranga aguze icyangombwa cya séjour abarirwa mu bihumbi 40, Abanyarwanda basabwa ku mupaka n’inzego za Congo kugira ngo bashobore kwemererwa kujya muri Congo, utagifite agasubizwa inyuma cyangwa akirizwa ku mupaka.

Ni icyangombwa cyashyizweho n’abanyecongo mu bisa no kunaniza abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, mu gihe abanyecongo baza mu Rwanda ntacyo basabwa.

Abanyarwanda bavuga ko Leta y’u Rwanda yagombye kubatekerezaho, ikabakorera ubuvugizi butuma icyangombwa cya séjour kivaho kuko gituma benshi bahomba n’ibicuruzwa byabo.

Hari uwagize ati “Ibaze ko isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo tuba twageze ku mupaka, naho ibicuruzwa twabyohereje ku magare kuko baciye kwikorera ibicuruzwa. Iyo tugeze ku mupaka kubera kubura icyangombwa cya séjour, baduhagarika amasaha menshi, mu gihe abajyanye n’ibicuruzwa bagerayo bakadutegereza bakatubura, barambirwa bakabisigayo abanyecongo bakabyitwarira.”

Abanyarwanda basaba Leta y’u Rwanda gufasha abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kugabanya igiciro cy’igipimo cya Covid-19 ndetse hagakorwa ubuvugizi bwo gukoresha indangamuntu ku baturage basanzwe baturiye umupaka nk’uko byahoze mbere ya Covid-19.

Guverineri Habitegeko François ari mu Murenge wa Cyanzarwe, aherutse gutangaza ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwasabye Congo kwemerera abaturage gukoresha indangamuntu ariko icyo cyifuzo kitaremerwa na Congo, asaba abakoresha umupaka gukomeza kwihangana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki ni ikibazo gikomeye! Niba leta yacu idashoboye gusaba Congo kudukuriraho ikiguzi cy’izo laissez-passé, kuki se yo (leta y’u Rwanda) idafata mesure de reciprocité ku banyekongo baza iwacu?

Kaka yanditse ku itariki ya: 14-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka